Umukino wa Al Hilal SC na APR FC wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium
Imikino

Umukino wa Al Hilal SC na APR FC wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 93 min gusoma
Umukino wa Al Hilal SC na APR FC wimuriwe kuri Kigali Pelé Stadium
Sanga:
writer.umunsi.com
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwatangaje ko umukino w’ikirarane w’umunsi wa 15 wagombaga guhuza APR FC na Al Hilal SC utagikiniwe kuri Stade Amahoro nk’uko byari biteganyijwe mbere. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2026, rivuga ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 10 Gashyantare 2026, ugatangira saa cyenda. Uyu mukino wari uteganyijwe gukinwa saa kumi n’ebyiri, ariko uza kwimurirwa ku masaha yo ku manywa bitewe n’ibibazo by’amashanyarazi byagaragaye kuri stade. Ibi bibazo bituma gucana amatara yo ku kibuga bitagenda neza, bityo hakaba hadashoboraga kwakirwa umukino w’ikibuga cy’ijoro. Mu minsi ishize, ikibazo cy’amashanyarazi kuri Kigali Pelé Stadium cyakomeje kugaragara mu mikino itandukanye. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 8 Gashyantare, umukino wa Police FC na AS Kigali wahagaritswe inshuro ebyiri nyuma y’uko amatara azimye, bituma utakira iminota igera kuri 30. Si uwo mukino gusa, kuko no ku wa 3 Mutarama 2026, mu mukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1, habayeho ikibazo nk’iki cy’amashanyarazi cyahungabanyije imigendekere y’umukino. Nanone ku wa 11 Mutarama 2026, mu mukino Al Hilal SC yatsinzemo Amagaju FC ibitego 8-0, amatara yazimye ku munota wa 12 no ku wa 84, umukino uhagarara iminota igera kuri 15 mbere yo gukomeza. Uyu mukino Al Hilal SC na APR FC ugiye kuba ari ingenzi cyane kuko amakipe yombi akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. APR FC iyoboye n’amanota 37, mu gihe Al Hilal SC iri ku mwanya wa kabiri ifite amanota 35. Intsinzi ku mpande zombi ishobora guhita ihindura uko bahagaze ku rutonde.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize