Umukinnyi yakoze impanuka agongana n’imashini ikora ikibuga
Imikino

Umukinnyi yakoze impanuka agongana n’imashini ikora ikibuga

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 203 min gusoma
Umukinnyi yakoze impanuka agongana n’imashini ikora ikibuga
Sanga:
writer.umunsi.com

Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Andros Townsend, yahuye n’impanuka idasanzwe ubwo yagongana n’ mashini ikora ikibuga mbere y’umukino wa Thai Pro League, ariko ku bw’amahirwe ntiyagira imvune ikomeye.

Ibi byabereye kuri Pattani Province Stadium ku wa Gatandatu, ubwo Townsend w’imyaka 35 yari ari mu myiteguro yishyushya mbere y’umukino ikipe ye ya PT Prachuap yari igiye gukina.Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Townsend agaragara agerageza kugenzura umupira, maze aza kugwa imbere y’imashini ikora ikibuga yari iri mu kazi.

Iyo mashini yari itwawe n’umushoferi yaje kumukandagira ku maguru, bituma bagenzi be mu kibuga bagira ubwoba bwinshi, bamwe baza kureba uko ameze.Townsend na we yagerageje gusunika iyo mashini kugira ngo imuveho, mbere y’uko umushoferi ayihagarika maze akamanuka akajya kumufasha.

Amafoto yafashwe n’ibitangazamakuru byo muri ako gace yagaragaje ko Townsend yagize igisebe n’ibikomere ku itako, ariko nyuma y’umukino yemeje ko nta kibazo gikomeye yagize.Uyu mukinnyi na we ubwe yafashe ibyabaye nk’ibisekeje, asangiza amashusho y’iyo mpanuka ku rubuga rwa Instagram. Yayashyizeho amagambo agira ati: “Undi munsi usanzwe muri ruhago ya Thailand.

Nubwo yari yagize ako kantu mbere y’umukino, Townsend ntiyagize ikibazo cyamubuza gukina. Ikipe ye ya PT Prachuap yatsinze umukino ibitego 3-0, ndetse Townsend aza mu kibuga asimbuye mu minota ya nyuma.

Townsend yageze muri PT Prachuap mu mpeshyi avuye muri Kanchanaburi Power, indi kipe yo muri Thailand, ndetse muri uyu mwaka w’imikino amaze kugaragara mu mikino itatu.Yageze muri Thai Pro League muri Kanama 2025, nyuma yo gukinira Antalyaspor muri Türkiye.

Uyu mukinnyi wakuriye mu ishuri ry’umupira rya Tottenham Hotspur afite ubunararibonye bukomeye mu Bwongereza, aho yakinnye imikino 291 muri Premier League, akinira amakipe nka Tottenham Hotspur, Crystal Palace, Everton na Luton Town.

Mu mwuga we umaze kumugeza mu makipe 17 atandukanye, Townsend kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza inshuro 13 hagati ya 2013 na 2016.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize