Ubutumwa H.E Paul Perezida Kagame yageneye Abayisilamu ku munsi wa Eid al-Fitr
Inkuru y'umunsi

Ubutumwa H.E Paul Perezida Kagame yageneye Abayisilamu ku munsi wa Eid al-Fitr

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 213 min gusoma
Ubutumwa H.E Paul Perezida Kagame yageneye Abayisilamu ku munsi wa Eid al-Fitr
Sanga:
writer.umunsi.com
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no hirya no hino ku Isi umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, abasaba gukomeza kwimakaza ubumwe, kugira neza no kubungabunga ubumuntu busangiwe. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yavuze ko uyu munsi w’ibyishimo ukwiye kuzana amahoro, icyizere n’imigisha myinshi mu miryango no mu bihugu. Yagize ati: “Uyu munsi w’ibyishimo uzane amahoro, icyizere n’imigisha myinshi muri buri rugo, muri buri gihugu n’Akarere. Unatwibutse akamaro ko kugira umutima wo gutanga, ubumwe n’ubumuntu dusangiye.” Ku wa 20 Werurwe 2026, Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo gitagatifu cya Ramadan, cyamaze iminsi 29 biyiriza ubusa, basenga kandi bakora ibikorwa by’urukundo n’ubufasha. Isengesho rikuru ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium, aho ryitabiriwe n’imbaga y’Abayisilamu benshi. Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yibukije Abayisilamu ko gusoza Ramadhan bidakwiye gusobanura guhagarika ibikorwa byiza, ahubwo ko bakwiye gukomeza gukora ibyiza no kubishyiramo imbaraga kurushaho. Yagize ati: gusoza Ramadhan ni intangiriro yo gukomeza ibikorwa byiza aho kubihagarika, ashimangira ko umuntu w’umunyabwenge akura amasomo muri uku kwezi agakomereza ku byiza yakoze. Ku ruhande rw’Rwanda Muslim Community, hatangajwe ko muri uku kwezi kwa Ramadhan hakusanyijwe amafaranga arenga miliyoni 38 Frw, yakoreshejwe mu gufasha Abayisilamu batishoboye kubona ibyo kurya ku munsi wa Eid al-Fitr. Uyu munsi wa Eid al-Fitr ukomeza kuba umwanya w’ibyishimo, gusangira n’abandi no gukomeza ibikorwa by’urukundo, bikomeza kubaka umuryango utekanye kandi uhuje.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize