Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi
Imikino

Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi

ADAM Yannick2026 Kanama 305 min gusoma
Ubujurire bwa KNC bwateshejwe agaciro kuri Hakim Hamissi
Sanga:
writer.umunsi.com

KNC nyuma yo kutemera ibyavuye muri komisiyo y'amategeko. Akajurira. Akanama kigenga k'ubujurire katesheje agaciro ubujurire bwe.

KNC yajuriye icyemezo cyo kurekura Hamiss Hakim nyuma yo Gutsindwa , ubujurire bwe bukaba bwateshejwe agaciro.

KNC Umuyobozi wa Gasogi United FC yajuriye muri komisiyo y'ubujurire nyuma yo gutsindwa na Hakim Hamis  urubunza Hamis yari yamurezemo muri Ferwafa ko yamwimye urwandiko rumwemerera kujya mu yindi kipe ashaka kuko amasezerano yari yarangiye muri Gasogi United FC y'imyaka ine (4) (Release Letter).

Uko ikibazo cyari giteye 

Hamis Hakim yagiye muri Gasogi United FC avuye muri Vision FC,amusinyisha imyaka ine(4) mu mwaka wa 2022-2023 amasezerano ayasinya tariki 16/8/2022. Bivuze ko amasezerano ye yarangiye mu mwaka w'imikino 2025-2026. Ariko KNC we avuga ko agifite amasezerano y'umwaka umwe agomba kurangira mu mwaka w'imikino 2026-2027. Bivuze ko yaba ayikiniye imyaka itanu kandi mu masezerano yarasinye  imyaka 4.

Hakim Hamissi

Hakim Hamissi 

KNC mu kwiregura yavuze ko habayeho kwibeshya mu kwandika amasezerano ye (contrat) kuko bayanditse mu yundi mukinnyi witwa Papy wari waziye rimwe na Hakim yagombaga kurangira mu mwaka wa 2026-2027. 

Mu masezerano mu magambo havugwamo imyaka ine (4). Mu gihe mi mibare banditse imyaka itanu(5).

Komisiyo y'amategeko muri Ferwafa ivuga ko kuba KNC yaribeshye mu kwandika amasezerano (contrat) ya Hakim muya Papy nta bimeyetso bigaragara abitangira kwiibeshya ntabwo arikosa ry'umukinnyi ni kosa ry'uwanditse amasezerano niwe ugomba kubyirengera.

Hakim avuga ko we yasinye amasezerano y'imyaka ine(4) mu gihe Gasogi yo ivuga ko yasinye imyaka itanu (5) mu gihe mu masezerano handitsemo imyaka ine (4) atari imyaka itanu(5).

Akavuga ko mu gihe yasinyaga amasezerano (contrat) ntayo bamuhaye ahubwo bayimuhaye amasezerano ye agiye kurangira, akavuga ko icyo gihe kuko bari babonye ikosa bagombaga kurikosora ariko ntabyo bakoze.

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya buri Ruhande komisiyo yategetse Gasogi United FC guha urwandiko (Release Letter)rurekura Hakim akajya mu ikipe ashaka. Ariko KNC Umuyobozi wa Gasogi United FC yanze ku murekura avuga ko umukinnyi akiri uwe ndetse ahita ajuririra icyo cyemezo.

Nyuma y'uko urubanza ruciwe agatsindwa Hakim yahise ajya muri Kiyovu Sports Club ariko kugeza n'ubu KNC ntabwo yemera ko yatsinzwe akaba yarajuriye ndetse anavuga ko azakomeza akagera muri TAS.

Nyuma yo gutanga ubujurire

 Akanama kigenga k'ubujurire kavuze ko yatangiye ubujurire ku gihe, ariko gasanga ubujurire bwe nta shingiro bufite buhita bubutesha agaciro buvuga ko komisiyo y'amategeko ukob yaciye urubunza ariko bimeze.

Kamutegeka guhita aha urwandiko rurekura Hakim Hamissi kujya gushaka indi kipe ashaka.Twabibutsa ko Hamissi Hakim yamaze gusinya imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports Club.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize