Ububabare bw’urukundo bwamubereye umunezero udashira ! Inkuru ya Cia umukobwa washavujwe  - IGICE CYA MBERE
Inkuru y'umunsi

Ububabare bw’urukundo bwamubereye umunezero udashira ! Inkuru ya Cia umukobwa washavujwe - IGICE CYA MBERE

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 94 min gusoma
Ububabare bw’urukundo bwamubereye umunezero udashira ! Inkuru ya Cia umukobwa washavujwe  - IGICE CYA MBERE
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubusanzwe urukundo ni imwe mu nzira ibonerwamo umunezerno ibyishimo , kubaho mu mahoro no kwirinda umuhangayiko. N’ubwo ari uko bimeze, kuri Cia byari bitandukanye kuko rwamubereye i kuzimu ariko nyuma akaza kuhikura , akaba umugabo wo guhamya ukuri.

Cia yari umukobwa mwiza, w’uburanga budasanzwe mu gace k’iwabo. Cia yakundaga cyane ubuzima yari abayemo buciriritse kuko ntiyishyiraga hejuru cyangwa ngo yirate nk’uko byari bimeze kuri bamwe mu bakobwa bari mu kigero cye mu gace k’iwabo kuko barangwaga no kwishyira hejuru, kwibonekeza ndetse bagahirimbanira kwerekana uburanga bwabo ku basore n’abagabo.

Umunsi umwe umusore witwaga Jeff, wari umushomeri , igihe cyarageze abona akazi ko gukorera mu gace ko kwa Cia hafi neza y’urugo rwabo. Ubwo Jeff yahageraga yasaga nabi kuko ari bwo yari akibona akazi.

Yari umusore ucishije make, wambara nabi kandi usa nabi mu bigaragara utari ufite isura ishamaje mu bigaragara. Akigera muri ako gace, yashatse uwamufasha kubona aho kuba aramubura , ashaka uwamumenyereza ako gace aramubura kuko abakobwa bose yegeraga bamureberaga ku rutugu , batera amaso ku nkweto ze n’ipantaro ye bagahita bamunena bakikomereza batamusubije.

Umunsi umwe rero yaje guhura na Cia avuye kuvoma , aramutwaza bagenda baganira aboneraho no ku mubwira iby’uko yageze muri ako gace ariko akaba yarabuze aho kuba ndetse atazi na byinshi kuriho.

Umukobwa mwiza Cia, yamwemereye kumufasha ndetse aranabikora kugeza ubu Jeff yanyuzwe agasaba Cia kumubera umukunzi kubera uburyo babanaga mu buzima bwa buri munsi umukobwa akabyemera bikaza no kurangira Jeff asabye Cia iwabo , akamwambika impeta bakemeranya kubana akaramata.

Uko iminsi yagendaga ishira Jeff yagendaga asa neza imbere n’inyuma. Jeff wari waritaweho cyane na Cia, yatangiye kuba umusore wifuzwaga n’abakobwa bose muri ako gace maze si ubwiza aburusha ‘Rudasubwa’, kwambara abirusha ‘Abahangamideri’ ndetse na weatangira kubyibonaho kugeza ubwo amaso ye amwerekeye ko Cia atakiri ku rwego rwe.

Igitondo kimwe Cia yabyutse yandikira Jeff ubutumwa bugufi nk’umukunzi we biteguraga kurushinga amubwira ati:”Mwaramutseho neza Rudasumbwa , musore mwiza wahebuje bose, zuba rirasaba ibihe byose , miseke nyuramo nkanezerwa , roho yanjye. Ndakuramukije, kandi nizeye ko waramutse neza nk’uko nanjye ibiri. Ijoro ryose naraye nguhamagara ndakubura, bakambwira ko telefoni ihuze ariko nagerageje burinda bucya dore amaso ni aya, sindagoheka ntarumva ijwi ryawe.

“Nukuri nahangayitse, ese urimuzima ? Umeze neza ? Uraseka bikemera, wamwenyura bikemera ? Si njye uzarota nongeye ku kubona dore amasaha 10 ashize ni menshi ndumva nshaka ko duhurira ku Kiliziya , nkagucira umugani naraye nanditse kandi ndabizi uzawukunda musore wahebuje bose. Isi yanjye yanze kwikaraga, urushinje rw’ibihe rwahagaze, igisigaye n’umwuka mpumeka urahera nutampamagara ngo nkumve. Ngaho bikore rata musore w’ubwiza n’ubwitonzi wakuye kubakubyaye !!! Ndagukunda cyane”.

Jeff wari uryamye agaramye hejuru ye hari undi musore yakubise amaso ubutumwa ahita abusiba atanabusomye. Ubwo niko na ‘Call’ za Cia zose zahitaga zisibwa uwo mwanya.

Jeff yagiye hanze nk’ugiye kwibohora maze na we afata telefone yandika ubutumwa bwamennye umutima w’umukunzi we. ……………

Iyi nkuru izakomereza ku gice cya Kabiri ……

TURAGUSABA GUKORA KONTE YAWE AHO HANDITSE NGO KORA KONTE Y’ABAFATABUGUZI KUGIRA NGO IGICE CYA KABIRI KITAZAGUCIKA.

honeymoon-in-phuket-7865031629669564.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize