Trump yasabye Australia guha ubuhungiro ikipe y’abagore ya Iran y’umupira w’amaguru babyanga Amerika ikabyikorera
Imikino

Trump yasabye Australia guha ubuhungiro ikipe y’abagore ya Iran y’umupira w’amaguru babyanga Amerika ikabyikorera

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 103 min gusoma
Trump yasabye Australia guha ubuhungiro ikipe y’abagore ya Iran y’umupira w’amaguru babyanga Amerika ikabyikorera
Sanga:
writer.umunsi.com
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatanze umuburo ukomeye ku buyobozi bwa Australia ku wa Mbere, abasaba kudategeka ko ikipe y’igihugu ya Iran y’abagore mu mupira w’amaguru isubira iwabo, mu gihe ifatwa nk’iyagambaniye igihugu kandi cyiri mu ntambara. Iyi kipe iri muri Australia aho yari yitabiriye irushanwa ry’igikombe cya Aziya mu bagore, ariko ubu ihangayikishijwe n’umutekano wayo nyuma y’uko mu mukino utangira iri rushanwa wayihuje na Koreya y’Epfo, iyi kipe yanze kuririmba indirimbo yubahiriza Igihugu, aho ibi byafashwe nk’ikimenyetso cyo kugambanira igihugu cyababyaye kandi kiri mu ntambara na Amerika na Israel. Ibi byatumye bamwe batangira gusaba ko aba bakinnyi barindwa mbere yo gusubizwa iwabo kuko umutekano wabo utizewe. Umuryango witwa Australian Iranian Council wandikiye Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Australia, Tony Burke, usaba leta kureba uburyo aba bakinnyi barindwa mu gihe bakiri muri icyo gihugu. Uwo muryango wagaragaje impungenge ko bashobora guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe baramuka basubiye muri Iran. Mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko byaba ari ikosa rikomeye gutuma aba bakinnyi basubira muri Iran. Yagize ati: “Australia irimo gukora ikosa rikomeye ryo kureka ikipe y’abagore ya Iran ngo isubira mu gihugu cyabo, aho bishoboka cyane ko bashobora kwicwa. Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, ntimubikore – mubahe ubuhungiro. Niba mutabishaka, Amerika izabakira.” Icyakora, Umuyobozi wungirije wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi muri Australia, Matt Thistlethwaite, yavuze ko leta idashobora kugira icyo itangaza ku bibazo bireba umuntu ku giti cye kubera impamvu z’ubwirinzi bw’amakuru bwite. Gusa amakuru aravuga ko abakinnyi batanu bo muri iyi kipe ya Iran bamaze gutoroka ikipe yabo babifashijwemo na polisi ndetse biravugwa ko aba batorotse bashobora kuba bagiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gusa nubwo bamwe mu bakinnyi biyi kipe batangiye gutoroka, umutoza w’iyi kipe ya Iran, Marziyeh Jafari, ubwo yaganiraga n’ikigo cy’itangazamakuru cya Australia , yatangaje ko we n’ikipe ye bifuza gusubira mu gihugu cyabo vuba bishoboka. Iyi kipe yari yageze muri Australia mbere y’uko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026. Ibyo bitero byaje no gutuma umuyobozi mukuru w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei,yicwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize