TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Imikino

TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.

ADAM Yannick2026 Ukwakira 56 min gusoma
TENNIS: RWANDA OPEN M25 2026 Umufaransa Calvin niwe witwaye neza mu cyumweru cya mbere.
Sanga:
writer.umunsi.com

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin  amaseti 2-0 (6-3, 6-3).

Rwanda Open M25 iri mu marushanwa ya ITF Men’s World Tennis Tour, ategurwa mu rwego rwo guha abakinnyi babigize umwuga amahirwe yo gukusanya amanota abafasha kuzamuka ku rutonde rwa ATP no kwitegura amarushanwa akomeye yo ku rwego rwisumbuye kandi rigatanga amanota 25 ku mukinnyi uryegukanye.

Abakinnyi bitwaye neza mu cyumweru cya mbere hamwe n'abayobozi

Abakinnyi bitwaye neza mu cyumweru cya mbere hamwe n'abayobozi 

Rwanda Open M 25 2026 ryatangiye tariki 28 Nzeri 2026 kugeza tariki 11 Ukwakira 2026. Bakaba bakina ibyumweru bibiri bahatanira amanota 25 abafasha kuzamuka ku rutonde mpuzamahanga ry'umukino wa Tennis ku Isi ndetse haba harimo n'ibihembo by’amafaranga ibihumbi mirongo itatu (30K$) muri

 buri cyumweru.

Icyumweru cya mbere cyatangiye tariki 28 Nzeri kugeza tariki 4 Ukwakira 2026 naho icyumweru cya kabiri Cyatangiye tariki 4 Ukwakira kugeza tariki 11 Ukwakira 2026. Imikino yose ikaba ibera ku bibuga bya Kicukiro Ecology Tennis Club muri RP Kicukiro yahoze ari IPRS mu mugi wa Kigali.

Iri rushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga mu mukino wa Tennis.

Uyu mufaransa Hemery wegukanye irushanwa icyumweru cya mbere yageze ku mukino wa nyuma asezereye mwene wabo w’Umufaransa Florent Bax muri 1/2.

Benjamin Lock w'umunyazimbabwe yasezereye Umuholandi Max Houkes wari nimero ya mbere mu bakinnyi bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa.

Umunyazimbabwe Benjamin watsindiwe ku mukino wa nyuma

Umunyazimbabwe Benjamin watsindiwe ku mukino wa nyuma

Hemery yinjiye muri uyu mukino ari we uhanzwe amaso cyane, bitewe n’ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga ndetse n’urugendo rwiza yari yagize kuva Rwanda Open M25 itangiye.

Mu mukino wa nyuma, uyu Mufaransa yatangiye ari hejuru ya Benjamin Lock. Maze yegukanye iseti ya mbere ku manota 6-3, ndetse na seti ya kabiri nayo ayimutsinda ku manota 6-3, ahita asoza umukino adatakaje iseti n’imwe.

Hemery ku rutonde rwa ATP rwashyizwe hanze ku wa 21 Nzeri 2026, Hemery yari ku mwanya wa 321 ku Isi mu gihe urwego rwo hejuru yigeze kugeraho ari umwanya wa 116, yagezeho ku wa 30 Mata 2018.

Mu Cyiciro cy'abakina ari Babiri 

Mu Cyiciro cy'abakina ari Babiri irushanwa ryegukanywe n'Abanyamerika Axel Nefve na Noah Schachter batsinze amaseti 2-0 batsinda Umurundi Allan Gatoto n’Umunya-Kenya Kael Shalin Shah.batsinzwe iseti ya mbere amanota 6-3 n'iseti ya kabiri amanota 6-2.

Gatoto Allan na Kael ShalinNyuma yo kugera ku mukino wa nyuma nibo babaye abakinnyi beza bo mu Karere k' Afurika y’Iburasirazuba muri iki cyumweru cya mbere.

Gatoto na Kael bitwaye neza mu cyumweru cya mbre bari kumwe na Perezida Karenzi

Imikino y’icyumweru cya kabiri izabera ku bibuga bya Kicukiro aho abakinnyi bazongera guhatanira 

Abanyarwanda Niyigena Etienne na Ishimwe Claude nabo baraba bari mu bahatanira amanota ndetse n'ibihembo n'ubwo bigoye ukurikije abakinnyi bahari barimo guhatana nabo.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Abayobozi bari bitabiriye imikino isoza icyumweu cya mbere

Abayobozi bari bitabiriye imikino isoza icyumweu cya mbere

Umuyobozi wa Federation ya Tennis avuga ijambo mu muhango wo gusoza icyumweu cya mbere

Umuyobozi wa Federation ya Tennis avuga ijambo mu muhango wo gusoza icyumweu cya mbere 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize