Sitting Volleyball: Umutoza w’u Rwanda yasezeye ku nshingano mbere y’Igikombe cy’Isi
Imikino

Sitting Volleyball: Umutoza w’u Rwanda yasezeye ku nshingano mbere y’Igikombe cy’Isi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 143 min gusoma
Sitting Volleyball: Umutoza w’u Rwanda yasezeye ku nshingano mbere y’Igikombe cy’Isi
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu gihe imyiteguro y’Amakipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball yari igeze ahakomeye, umutoza mukuru w’aya makipe mu bagabo n’abagore, Mosaad Elaiuty, yasezeye ku nshingano ze mu buryo butunguranye, habura amezi atatu gusa ngo hatangire Igikombe cy’Isi.

Uyu mutoza w’Umunya-Misiri yatangaje ubwegure bwe ku wa 12 Mata 2026, abinyujije mu butumwa yagejeje ku bamwungirije, abamenyesha ko ahagaritse akazi ko gutoza ayo makipe yombi. Icyemezo cye cyaje gitunguye cyane, kuko cyafashwe mu gihe amakipe yari ari mu myiteguro ya nyuma y’irushanwa rikomeye ku rwego rw’Isi.

Perezida wa National Paralympic Committee of Rwanda, Bizimana Dominique, yemeje aya makuru, ariko agaragaza ko ubwegure bw’umutoza butazahungabanya gahunda zari zashyizweho. Yavuze ko akazi gakomeza gukorwa n’abatoza bungirije, ashimangira ko ikipe y’igihugu idashobora guhagarara kubera umuntu umwe.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda rurimo gutoranya abakinnyi bazahagararira igihugu mu Gikombe cy’Isi giteganyijwe kubera i Hangzhou mu China, kizaba kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 17 Nyakanga 2026.

U Rwanda ruzitabira iri rushanwa rufite icyizere, cyane cyane nyuma y’uko Ikipe y’Abagore yegukanye igikombe cya Afurika cyabereye i Nairobi mu 2025, mu gihe abagabo bo begukanye umwanya wa kabiri muri iryo rushanwa.

Mosaad Elaiuty yari aherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri mu 2025, ndetse akaba yari agarutse gutoza u Rwanda ku nshuro ya gatatu, nyuma y’igihe yarutoje hagati ya 2019 na 2022 ndetse no mu 2023.

Kugeza ubu, mu rwego mpuzamahanga rwa Sitting Volleyball, Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’u Rwanda iri ku mwanya wa mbere muri Afurika, ikaba iya munani ku Isi, mu gihe abagabo bari ku mwanya wa kabiri muri Afurika inyuma ya Misiri, bakaza ku mwanya wa 16 ku rwego rw’Isi. Ibi bigaragaza ko n’ubwo habaye impinduka ku batoza, u Rwanda rugifite amahirwe yo kwitwara neza muri iri rushanwa ritegerejwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize