Sadio Mané yashoye miliyari zirenga 28 Frw mu mushinga ukomeye w’ubuhinzi iwabo
Imikino

Sadio Mané yashoye miliyari zirenga 28 Frw mu mushinga ukomeye w’ubuhinzi iwabo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 193 min gusoma
Sadio Mané yashoye miliyari zirenga 28 Frw mu mushinga ukomeye w’ubuhinzi iwabo
Sanga:
writer.umunsi.com

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Sadio Mané, yongeye kugaragaza uruhare agira mu iterambere ry’iwabo, aho agiye gushora miliyoni 19,5 z’Amadolari ya Amerika, asaga miliyari 28 Frw, mu mushinga mugari w’ubuhinzi n’inganda zitunganya umusaruro uzashyirwa mu gace ka Bambali avukamo.

Uyu mukinnyi yatangije umushinga yise ‘SM10 AGRO Project’, uzaba ugamije guteza imbere ubuhinzi bugezweho, gutunganya umusaruro no guha abaturage bo muri Bambali akazi ndetse n’ubumenyi bushobora kubafasha kwihangira imirimo.

Uyu mushinga uzashyirwa ku buso bungana na hegitari 500, ukazibanda cyane ku buhinzi bw’imyembe ndetse no kuyitunganya kugira ngo ibashe kugera ku masoko yo mu gihugu no hanze yacyo.

Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazajya hakorerwa ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya imyembe igenewe koherezwa mu mahanga, gukora amavuta akomoka ku myembe ndetse no kuyumisha.

Abategura uyu mushinga bavuga ko uzagira uruhare runini mu guteza imbere ubuhinzi muri aka gace, aho biteganyijwe ko uzatanga akazi ku bantu barenga 1,000, mu gihe abahinzi bo muri Bambali n’amakoperative yabo na bo bazajya bawugemurira umusaruro.

Uretse guhanga imirimo, SM10 AGRO izaba ifite n’ikigo cy’amahugurwa, kizafasha abaturage kubona ubumenyi ku buhinzi bugezweho ndetse n’uburyo bwo gutunganya umusaruro ukongerwa agaciro.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzajya ubyaza umusaruro mwinshi, aho buri mwaka hateganyijwe umusaruro ushobora kugera kuri toni 50,000.

Imirimo yo kubaka uyu mushinga iratangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, ubwo hazaterwa ibuye ry’ifatizo. Kubaka ibikorwa remezo by’uyu mushinga biteganyijwe ko bizamara amezi 18.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize