Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Imikino

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

ADAM Yannick2026 Ukwakira 74 min gusoma
Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".
Sanga:
writer.umunsi.com

Uruganda Inyange Industriel Ltd rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano yubufatanyabikorwa mu gihe cy'umwaka w'imikino 2026-2027 aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino n'inyunganizi ku makipe aho ruzajya ruha ikipe amazi na jus. Nibura buri Kipe ku mukino izajya ibona inyunganizi y'amakarito 15 y'amazi n'amakarito 2 ya jus.

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Ukwakira 2026, Inyange Industrie Ltd Uruganda Rutunganya ndetse Rugakora ibinyobwa bidasembuye rwamaze gusinyana na Rwanda Premier League amasezerano y'ubufatanye y'umwaka umwe ushobora kongerwa. 

Nk'uko tubikesha Rwanda Premier League mu itangazo yashyize hanze ivuga ko murayo masezerano y'ubufatanye buzamara umwaka umwe w'imikino 2026-2027 Inyange Industries izajya ihemba umukinnyi mwiza w'umukino ariwe "BK Pro League Man Of the Match" ndetse itange nubwunganizi ku makipe mu kuyaha amazi na Jus kuri buri mukino.

Rwanda Premier League yabonye Umufatanyabikorwa mushya uzajya uhemba umukinnyi mwiza w'umukino "BK Pro League Man of the Match 2026-2027".

Uruganda rw'Inyange Industries ruzajya inyunganizi ku makipe ya BK Pro League y'amazi na jus kuri buri mukino. 

Iyo nyunganizi igiteranyo cyayo cyose ku mwaka kingana n'amakarito 9180 y’amazi n’amakarito 1536 y’imitobe [jus] ni hafi amakarito 500 y'amazi n'amakarito 80 ya Jus kuri buri Kipe iri muri Rwanda Premier League bivuze ko ari imikino 29 kuko Shampiyona igeze ku munsi wa 4 uzatangira tariki 9 Ukwakira 2026 ariwo bazaheraho batangira guhemba umukinnyi witwaye neza mu mukino ndetse niyo nyunganizi.

Umuyobozi w'uruganda Inyange Industriel Ltd Biseruka James

Umuyobozi w'uruganda Inyange Industriel Ltd Biseruka James 

Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James yavuze ko uru Bishimiye gukorana n’umupira w’amaguru ndetse rugiye gushyira itafari ku izamuka ryawo, runibutsa aba-sportifs ko ari ingenzi cyane kunywa amazi haba mu kibuga no hanze yacyo. Yakomeje agira ati : “Umupira w’amaguru uhuza ,abanyarwanda biduteye ishema no kuba abafatanyabikorwa bawo;gufasha ubuzima bw’aba-sportif birenze kure ibikorwa byacu ubwabyo. 

Muri ubu bufatanye, turifuza gufasha umupira w’amaguru w’u Rwanda kuzamuka tunabibutsa ko haba mu kibuga no hanze ya cyo ko kunywa amazi ari ingenzi cyane.”

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Jules

Umuyobozi wa Rwanda Premier League Jules Karangwa

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Karangwa Jules, yashimangiye ko ubu bufatanye bugiye gufasha amakipe kubona inyunganizi kuri bimwe mu byo yatangagaho amafaranga ndetse no kunganira Rwanda Premier League mu guhemba umukinnyi wahize abandi ku mukino.

Yagize ati: “Twishimiye kugirana ubu bufatanye na Inyange Industries. Turabashimira kuba barahisemo gukorana na Rwanda Premier League no kuba barahisemo gushyigikira ibikorwa byacu n’iterambere rya Shampiyona yacu."

"Gufatanya nabo nandi mahirwe akomeye kuri twe no ku makipe yacu kuko serivisi bazaduha zikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi bw’amakipe ndetse no ku mikino dutegura. 

Ikindi ni uko gushyigikira igikorwa cyacu cyo guhemba umukinnyi witwaye neza ku mukino bizakomeza kongera ihangana no kugaragaza impano dufite muri Shampiyona. ”

Ubu bufatanye bushya buzatangira gushyirwa mu bikorwa ku Munsi wa Kane wa BK Pro League uzatangira gukinwa tariki ya 9 Ukwakira 2026.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize