Rubavu: Yavuze imbogamizi aterwa no kurara mu nzu ituzuye
Imikino

Rubavu: Yavuze imbogamizi aterwa no kurara mu nzu ituzuye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 64 min gusoma
Rubavu: Yavuze imbogamizi aterwa no kurara mu nzu ituzuye
Sanga:
writer.umunsi.com

Nduyahaga Josephine wo mu Mudugudu wa Rusongati , Akagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero, arasaba ubufasha bwo kunganirwa kuzuza inzu ye yagiyemo itarangiye kubera ubushobozi buke bikaba bimutera impungenge zo guterwa mu gihe cy’ijoro.

Uwo mubyeyi avuga ko muri 2016 ari bwo yahuye n’ikibazo cy’umutingito, ukamusenyeraho inzu, atangira gucumbikirwa n’abaturanyi, nyuma bakaza kumufasha kubumba amatafari yo kongera kubaka iyo nzu ye yari yagiye hasi yose ariko ngo kugeza ubu akaba yarayigiyemo idakinze neza bityo akaba afite impungenge z’ubuzima bwe ari na yo mpamvu asaba ubufasha bwo kunganirwa akabasha gukinga inzu ye no kuyihoma.

Nduhayaga Josephine yagize ati:”Muri icyo gihe nari mbayeho mu buzima bubi cyane. Nari ntunzwe no guca inshuro nazo zitabashaga kuboneka neza, uwbo rero uwo mutingito uje uyishyira hasi ubwo muri icyo gihe ngirwa n’umuturanyi wahise amfasha antiza igikoni cye aba ari cyo mbamo”.

Akomeza avuga ko afashijwemo n’abaturage, muri 2020 batangiye kumubumbira amatafari yo kugira ngo iyo nzu yari yaguye ayubake. Abaturage baramufashije, abagira neza baritanga kugeza isakawe ubundi ngo apfa kuyijyamo idasakaye kuko uwari wamutije igikoni na we yari arikukimukuramo kubera igihe yari akimazemo.

Yagize ati:”Muri icyo abaturanyi batangiye kumfasha kubumba amatafari, baramfasha barayizamura , mbona umugiraneza ampa amabati nanjye ngurisha agatungo nagiraga ndongeranya ubushobozi bushira idakinze nyijyamo gutyo. Ubwo bukeye naje kubona umugira neza wavuze uti ntabwo wakomeza gukingisha ihema fata urugi”.

Yakomeje agira ati:”Ubu ndasaba Leta ubufasha bwo gukinga iyi nzu no kuba bayindangiriza kuko ntewe impungenge n’ibisambo n’abagira nabi bashobora gusunika uru rugi cyangwa bagaca mu idirishya kuko ntabwo rifunze kandi bamfashije kuyitera agasima baba bankoreye kuko sinkibona n’aho guca inshuro”.

Umuturanyi we witwa Nyiransengiyumva Marie Goreth yabwiye Imvaho Nshya ko Leta yamufasha gukinga inzu ye kuko bo nk’abaturanyi be hari aho bagejeje imbaraga zikabashirana.

Ati:”Uyu mubyeyi yararaga adafunze kuko yashyiraga ku muryango imifuka. Twaramufashije, dushiriwe tumukorera ubuvugizi dutegereza ko bamufasha turaheba.Mu vuganire bamufashe gukinga kuko nk’uru rugi ntabwo ruhakwiye ndetse nta n’amadirishya irimo ndetse ntabwo irangiye neza”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero UWAJENEZA Jeannette yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’uwo mubyeyi yakimenye kandi ko bagiye kumufasha gushyiraho Umuganda umufasha guhoma neza inzu ye no kumushakira inzu ndetse n’amadirishya.

Yagize ati:”Nibyo uwo mubyeyi afite ikibazo cy’uko inzu abamo itarimo amadirishya ndetse n’inzugi kandi idahomye ariko tugiye kumufasha gushyiraho umuganda w’abaturage tumufashe guhoma inzu ye ndetse no kuyishakira amadirishya n’inzu”.

Uyu muturage avuga ko aramutse ahawe ubufasha byamufasha kuba mu nzu ikinze dore ko ngo we ubushobozi bumaze kumushirana.

Umuturage arasaba ubufasha bwo kunganirwa mu gusanurirwa inzu

Ifoto igaragaza Umugi wa Rubavu

Umuturage arasaba ubufasha bwo kunganirwa mu gusanurirwa inzu

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize