Rubavu: Urara ahagaze n’umuryango we iyo imvura yaguye aratakamba
Imikino

Rubavu: Urara ahagaze n’umuryango we iyo imvura yaguye aratakamba

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 64 min gusoma
Rubavu: Urara ahagaze n’umuryango we iyo imvura yaguye aratakamba
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuturage witwa Jean de Dieu Duturanyembazi utuye mu Mudugudu wa Rusongati , Akagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero, arasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu kuko iyo abayemo igiye kumugwaho n’umuryango we ndetse mu gihe cy’imvura bakaba barara bahagaze.

Umuturage witwa Jean de Dieu Duturanyembazi utuye mu Mudugudu wa Rusongati , Akagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero, arasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu kuko iyo abayemo igiye kumugwaho n’umuryango we ndetse mu gihe cy’imvura bakaba barara bahagaze.

Avuga ko ubuzima abayeho muri iyo nzu n’umuryango we , bumuhangayikishije kandi ko we ubwe ntacyo abasha kwifasha akaba ariyo mpamvu asaba Leta kumufasha inzu ye ikubakwa.

Yagize ati:”Ndasaba ubufasha bwo gusanura iyi nzu kuko isa n’aho ari hanze. Naragerageje ngo ndebe ko nayisanurira ariko byarananiye pe, kubaka aha hagati, gushyiraho amabi nabiburiye ubushobozi kuko mfite abana bajya kwiga barimo n’impanga, nkagira n’umugore utagishoboye, mbese nko mu cyumweru nabona ikiraka cy’amafaranga 1,500 Rwf tukayakoresha hano mu rugo nayo ntabe ahagije ubundi tukabeshwaho n’abaturanyi”.

Yakomeje agira ati:” Hano mbere hari inzu ya nyakatsi , Ubuyobozi buramfasha burayubaka, none niyi bubatse nayo yarashaje, ndasaba ko bamfasha kuko iyo imvura iguye njye n’umuryango wanjye turara twitwikije ibintu turi mu nguni kandi tukanagira ubwoba ko isaha n’isaha yatugwaho”.

Jean de Dieu Duturanyembazi wabaye imfubyi akiri muto, agasigara mu nzu ya nyakatsi yaje kubakwa na Leta, avuga ko agorwa no gutunga abana bane b’impanga dore ko ngo uko umugore we abyaye abyara impanga , kuri ubu akaba afite abana batandatu barimo 2 bapfuye nabo bari baravutse ari impanga.

Agaragaza ko kandi aramutse afashijwe, inzu ye ikubakwa yakomeza gushaka uko yiteza imbere ariko ari mu nzu nzima.

Ati:”Bamfashije iyi nzu ikavugururwa  nanjye , byantera imbaraga nkabasha kugira imbaraga zo gukomeza gushakisha ariko abana banjye bari ahantu heza”.Umuturanyi wa Jean de Dieu waganiriye na Imvaho Nshya avuga ko ari uwo gufashwa kuko nk’abaturanyi baterwa impungenge n’ubuzima abayemo.

Yagize ati:”Mu by’ukuri bafite imbaraga zo kwitunga ubwabo  n’ubwo rimwe na rimwe tubagoboka nk’abaturanyi, ariko kuvuga ngo basambure bubake iyi nzu, ntabwo babishobora. Nk’abaturanyi twigeze kumukorera ubuvugizi ariko turategereza ntitwabona yubakirwa”.

Yakomeje agira ati:”Iyo dukoze inama hagakorwa urutonde rw’abatishoboye na we bamushyiramo, ariko iyo bigarukira ntabwo tuhazi. Bamufashe kuko iyo imvura iguye yose ishirira mu nzu kandi nibwo buzima babayemo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero UWAJENEZA Jeannette yabwiye Imvaho Nshya ko Jean de Dieu Duturanyembazi n’umuryango we bari ku rutonde rw’abo bagiye gusanurira inzu mubo bagiye gutangira kubakira.

Yagize ati:”Duturanyembazi ikibazo cye turakizi kandi tugiye kumufasha kuko tumufite ku rutonde rw’abantu tugiye kubakira ndetse tunamuvugururire igisenge”.

Jean de Dieu Duturanyembazi ni umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wabuze ababyeyi be ari muto asigara mu nzu y’ibatsi yari yarubatswe n’ababyeyi be aba ari nayo azaniramo umugore kugeza ubwo yubakiwe indi na Leta nayo yaje gusaza.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize