Rubavu: Batewe impungenge n’amanegeka batuyemo
Imikino

Rubavu: Batewe impungenge n’amanegeka batuyemo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 63 min gusoma
Rubavu: Batewe impungenge n’amanegeka batuyemo
Sanga:
writer.umunsi.com

Abaturage mu Mudugudu wa Kabuyekera , Akagari ka Burushya Umurenge wa Nyamyumba barasaba kwimurwa aho batuye bagaragaza ko mu gihe cy’imvura barara hanze kubera gutinya ko inzu zabo zabagwaho.

Abo baturage bagaragaza ko batewe impungenge cyane n’ubwo bazima babayemo ku buryo bukomeye bagasaba ko bafashwa kwimurwa aho hantu bagashakirwa ahandi.

Uwitwa Mukamusoni Veronica yabwiye Imvaho Nshya ko bafashijwe bakwimurwa n’imiryango yabo.

Yagize ati:”Mu mwaka wa 2023 twahuye n’ibiza imvura yabaye nyinshi, izi nzu zose zirasenyagurika. Tuamara igihe turi kuba hanze, twabimenyesheje ubuyobozi baraza baradufotora, tubwirwa ko iyo imvura iguye yose ishirira mu nzu ndetse n’uyu mukingo ubona ukorehereza itaka hano, badusezeranya ko bagiye kudufasha, kuva ubwo ntabwo twongeye kubabona”.

Yakomeje agira ati:”Imvura iherutse kugwa nanone, yamanuye uyu mukingo ukubita ubwiherero VUP yari yanyubakiye igwa epfo inzu isigara iri guhubangana. Nabyo narabivuze hagera abantu barafotora bambwira ko bazadufasha ariko ntibyaba”.

Undi muturage witwa Triphina Murekatete na we yavuze ko bakimara guhura n’ibyo biza bya 2023 , abo bayobozi babwiye ko bazabakurikirana nyuma ariko bagategereza bagaheba.

Yagize ati:”Muri icyo gihe, baratubwiye ngo bazabikurikirana nyuma, gusa twarategereje tubura turaheba. Twageraga ku Murenge dusaba ko badukura hano bakatwimura bakatubwira ngo tube turetse niba amazu agihagaze. Ikinteye impungenge ni uko imvura n’igwa tuzamanuka mu gishanga kandi iyo iguye nta muntu uryama. Twese tujya mu musozi kugira ngo tudatemba ubwo umunsi yadutunguye tuzahapfira”.

Yakomeje agira ati:”Nta bushobozi dufite bwo kwiyimura aha ndetse twanashatse abantu batuguranira cyangwa bahagura wenda ngo twijyane , uhageze akatubwira ko atagura umurima uri aha hantu bikarangira gutyo ari yo mpamvu turi gusaba ko Leta yadufasha”.

Undi mugabo uvuga ko hari umukingo umuri hejuru utuma ataryama yagize ati:”Ikintu kinteye impungenge ni uyu mukingo uriho ibiti undi hejuru n’umuryango wanjye. Mu gihe cya vuba imvura yaguye nagiye ku Kagari gusaba ko bambwirira nyiri ibyo biti akabikuraho bamubwiye atema kimwe ibindi arabireka avuga ko aribyo bikomeza umusozi. 

Naciye imiferege imanura amazi ariko byabaye iby’ubusa. Icyo tubona nk’igisubizo ni uko Leta yatugirira imbabazi ikadutabara ikadukura aha ahantu tugakiza ubuzima bwacu n’ubwana bacu”.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize