Real Madrid kuyindi nshuro yatomboranye na Man City muri tombora ya 1/8
Imikino

Real Madrid kuyindi nshuro yatomboranye na Man City muri tombora ya 1/8

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 273 min gusoma
Real Madrid kuyindi nshuro yatomboranye na Man City muri tombora ya 1/8
Sanga:
writer.umunsi.com
Real Madrid yo muri Espagne yatomboye Manchester City yo mu Bwongereza muri ⅛ cya UEFA Champions League nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026. Ni ku nshuro ya kabiri UEFA Champions League iri gukinwa mu buryo buvuguruye, aho amakipe ya mbere yabonye itike ya ⅛ binyuze mu mikino yakinwe mu buryo bwa League. Amakipe atarabonye itike ku nshuro ya mbere yagize amahirwe yo gukina iya kamarampaka, yakuranywemo hagati yayo haboneka andi umunani azakina iki cyiciro mbere y’uko habaho tombola. Iyi tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi yayobowe n’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Ivan Rakitić, wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Croatia na FC Barcelone, yasize Real Madrid ihuye na Manchester City. Ni umukino ukomeye muri iki cyiciro kuko aya makipe yombi atari ubwa mbere agihuriyemo, ndetse yombi akaba amaze kuba amakeba ku ruhando mpuzamahanga. Aya makipe aheruka guhura ku mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa UEFA Champions League, icyo gihe Manchester City ikaba yaratsinze Real Madrid ibitego 2-1. Ubwo yahuriraga muri ⅛, Real Madrid yasezereye Man City ku giteranyo cy’ibitego 6-3, kuko umukino wa mbere warangiye ari 2-3, uwo kwishyura urangira ari 3-1. Andi makipe akomeye yatomboranye harimo Paris Saint-Germain izahura na Chelsea, Galatasaray na Liverpool, Atalanta na Bayern Munich, Newcastle na FC Barcelone, Atletico Madrid na Tottenham, FK Bodø/Glimt na Sporting CP ndetse Bayer Leverkusen na yo ihure na Arsenal. Imikino ibanza y’amakipe yose izaba hagati ya tariki 10 na tariki 11 Werurwe 2026, mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 17 Werurwe 2026.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize