Rayon Sports yitegura Rutsiro FC yagaruye Yannick Bangala
Imikino

Rayon Sports yitegura Rutsiro FC yagaruye Yannick Bangala

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 145 min gusoma
Rayon Sports yitegura Rutsiro FC yagaruye Yannick Bangala
Sanga:
writer.umunsi.com

Umunye-Congo Yannick Bangala wari umaze ibyumweru bibiri mu biruhuko, yongeye kugaruka mu myitozo ya Rayon Sports mu gihe iyi kipe yitegura umukino uzayihuza na Rutsiro FC kuri iki Cyumweru i Rubavu.

Ibi bibaye nyuma y’igihe havugwaga ko uyu mukinnyi ashobora gutandukana n’iyi kipe, cyane cyane nyuma y’uko Rayon Sports itandukanye n’umutoza Bruno Ferry ku wa 20 Werurwe 2026, ndetse bamwe mu bakinnyi yari yazanye na bo bagatangira kuvugwaho gushaka kugenda.

Ku wa 19 Werurwe 2026, Bangala yari yandikiye ubuyobozi bw’ikipe asaba ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri, mu gihe amakipe y’ibihugu yakinaga imikino mpuzamahanga ya gicuti.

Nubwo byavugwaga ko ashobora kuba atishimiwe n’abafana bitewe n’umusaruro utari mwiza, uyu mukinnyi yongeye kugaruka mu myitozo ku wa 8 Mata 2026, ayikoresha ayobowe n’umutoza mukuru Haringingo Francis Christian.

Bangala ukina hagati mu kibuga afasha abugarira, yari yasibye umukino Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC ubusa ku busa (0-0) wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa 4 Mata 2026.

Biteganyijwe ko azifashishwa mu mikino ibiri ikomeye iri imbere, aho Rayon Sports izasura Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, mbere yo guhura na Gorilla FC mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa 22 Mata 2026.

Garuka kwa Bangala mu myitozo ni inkuru nziza ku bafana ba Rayon Sports, bitegura imikino ikomeye izagira uruhare rukomeye ku musaruro w’iyi kipe muri shampiyona n’andi marushanwa.

1776156823830G9_U3sGWcAA7MvQcopy.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize