Rayon Sports yanyagiye City Boys 9-0
Imikino

Rayon Sports yanyagiye City Boys 9-0

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 63 min gusoma
Rayon Sports yanyagiye City Boys 9-0
Sanga:
writer.umunsi.com

Rayon Sports yatsinze City Boys yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 9-0 mu mukino wo kwishyura wa ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro, biyihesha gukomeza muri ¼ cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi. Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium ku wa Kane tariki ya 5 Werurwe 2026. Mu mukino ubanza, Rayon Sports yari yatsinze City Boys ibitego 2-0.

Rayon Sports yatangiye umukino iri ku rwego rwo hejuru, igaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare. Ku munota wa gatatu gusa Habimana Yves yafunguye amazamu. Nyuma y’iminota icyenda, ku munota wa 12, Fall Ngagne yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti.

Ku munota wa 15, Joachim Vigninou yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’iminota mike gusa igitego cya kabiri cyinjiye. Rayon Sports yakomeje gusatira cyane, Habimana Yves atsinda igitego cya kane ku munota wa 28, mbere y’uko Fall Ngagne atsinda icya gatanu ku munota wa 32. Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Rayon Sports iyoboye n’ibitego 5-0.

Mu gice cya kabiri, City Boys yakomeje kugira ibibazo byo kwihagararaho mu mukino, bituma Rayon Sports ikomeza kuyitsinda ibitego byinshi. Ku munota wa 69, Habimana Yves yongeye gutsinda igitego cya gatandatu. Nyuma y’iminota mike, ku munota wa 73, Sindi Paul Jesus yatsinze igitego cya karindwi.

Myugariro Aziz Ben Dao na we yaje gutsinda igitego cya munani, mbere y’uko Habimana Yves ashyiraho akadomo ku mukino ku munota wa 89 atsinda igitego cya cyenda ari na cyo cye cya kane muri uyu mukino. Umukino warangiye Rayon Sports itsinze City Boys ibitego 9-0, biyihesha kuyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi ya ⅛ cy’Igikombe cy’Amahoro. Mu cyiciro cya ¼ cy’irangiza, Rayon Sports izahura n’ikipe izava hagati ya Gicumbi FC na Police FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.

Mu wundi mukino wabaye muri iri rushanwa, Gorilla FC na yo yabonye itike ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Muhazi United ibitego 6-0. Aya makipe yari yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza, ariko Gorilla FC iza kwitwara neza mu mukino wo kwishyura igera muri iki cyiciro aho izahuriramo na AS Kigali.  

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize