Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho
Imikino

Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 264 min gusoma
Rayon Sports yanganyije na Al Hilal SC 1-1 mu mukino uryoheye ijisho
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe ya Rayon Sports FC yanganyije igitego 1-1 na Al Hilal SC mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ku wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare 2026. Al Hilal SC yatangiye umukino iri hejuru, maze ku munota wa kane ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Yagoub Omer Taha, ku mupira yari ahawe neza na Girumugisha Jean Claude wari umaze gucenga ba myugariro ba Rayon Sports. Nyuma y’iki gitego, Al Hilal yakomeje kugaragaza imbaraga cyane ku ruhande rw’ibumoso, aho Girumugisha yakomeje guhangayikisha ubwugarizi bwa Rayon Sports. Mu minota 30 ya mbere, Rayon Sports yagerageje gusatira ariko igorwa no guca mu bwugarizi bwari buhagaze neza bwa Al Hilal. Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC iyoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya kabiri, umukino wakinwe cyane hagati mu kibuga, amahirwe yo kurema ibitego aba make ku mpande zombi. Ku munota wa 55, umutoza wa Al Hilal yakoze impinduka enye agamije kongera imbaraga mu kibuga. Nyuma y’iminota mike, iyi kipe yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ariko umupira wa Yasir Boshara Omer ujya hejuru y’izamu. Rayon Sports nayo yabonye amahirwe akomeye ku munota wa 65, aho Aziz Bassane yasigaye wenyine imbere y’izamu ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe. Gusa ku munota wa 78, Rayon Sports yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mohammed Ahmed ku mupira yari ahawe neza na Obed Uwumukiza. Nyuma yaho, Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cya kabiri, ariko uburyo bwabonwaga ntibwabyaraga umusaruro. Ku munota wa 90, Aziz Bassane yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita ihinduka iy’umutuku, asiga Rayon Sports ikina iminota ya nyuma ari abakinnyi 10. Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Rayon Sports yahise yuzuza umukino wa kane wikurikiranya idatsindwa, mu gihe Al Hilal SC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 42, nubwo ifite imikino ibiri y’ikirarane. Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 36. Mu mikino iteganyijwe ku mpera z’icyumweru, Rayon Sports izasura Musanze FC ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare, naho Al Hilal SC yakire Mukura VS ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026. Undi mukino wabereye kuri Stade Umuganda warangiye Police FC inganyije na Rutsiro FC 0-0, bituma Police FC ikomeza kutabona intsinzi mu mikino yo kwishyura.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize