Rayon Sports Women FC yatengushye abakunzi bayo mu mikino ya CAF Women's Champions League
Imikino

Rayon Sports Women FC yatengushye abakunzi bayo mu mikino ya CAF Women's Champions League

ADAM Yannick2026 Kanama 2214 min gusoma
Rayon Sports Women FC yatengushye abakunzi bayo mu mikino ya CAF Women's Champions League
Sanga:
writer.umunsi.com

Rayon Sports Women FC yatangiye nabi irushanwa rya CAF Women's Champions League CECAFA QUALFIERS nyuma yo kunganya na Mafunzo Women FC yo muri Zanzibar

Ku wa gatanu tariki 21 Kanama 2026 nibwo mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CAF Women's Champions League CECAFA QUALFIERS ku makipe abarizwa mu gice cya CECAFA ahagomba kuboneka ikipe izahagararira CECAFA mu mikino ya Champions League mu Bagore.

Rayon Sports WFC ihagarariye u Rwanda ikaba ari inshuro ya gatatu yitabiriye iri rushanwa ikaba itaragira amahirwe yo kuryegukana. 

Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga

Rayon Sports WFC yabanje mu kibuga 

Mafunzo WFC yabanje mu kibuga

Mafunzo WFC yabanje mu kibuga 

Yakinnye umukino wayo wa mbere ufungura iri rushanwa aho yari yitezwe kwitwara neza imbere y'abakunzi bayo, ariko yaje gutungurwa na Mafunzo WFC yo muri Zanzibar aho banganyije ubusa ku busa.

Abakinnyi b'amakipe yombi Ubwo binjiraga mu kibuga

Abakinnyi b'amakipe yombi Ubwo binjiraga mu kibuga 

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'uko Umukino utangira

Abakinnyi basuhuzanya mbere y'uko Umukino utangira Ni Umukino watangiye ku isaha ya Saa Kumi z'umugoroba nyuma y'umukino wa Yei Joint WFC yo muri Afurika y'epfo na Denden WFC yo muri Djibuti..

Ni umukino wari witabiriye n'Umuyobozi wa Ferwafa wungirije Richard, Umuyoboi ushyize komisiyo y'umupira w'abagore muri Ferwafa Gicanda,Umuyobozi wa Rwanda Premier League Hadji Mudaheranwa, Umuyobozi wa Rayon Sports FC Hadji Murenzi Abdallah, Umuvugizi wa Rayon Gakwaya, Rutagambwa, Gacinya.

Ba kapiteni bombi batombora amazamu ndetse n'ikipe ibanza gutangiza umupira

Ba kapiteni bombi batombora amazamu ndetse n'ikipe ibanza gutangiza umupira 

Ni Umukino watangiye  Mafunzo WFC  ubona irimo kwiharira umupira cyane wabonaga irimo gushaka gutsinda igitego hakiri kare cyane.

Ku munota wa 3,  Mafunzo WFC yo muri Tanzania yahushije uburyo bwa mbere bukomeye ku mupira mwiza wabonywe na Jackline Kulusanga wacenze ateye ishoti Rayon Sports iwushyira muri Koroneri itagize ikivamo.

Mu minota iri hagati 10 na 20, amakipe yombi yatangiye gucungana cyane ubona nta yirimo gushaka kugera imbere y'izamu cyane. Amakipe yombi muri iyi minota wabonaga arimo gukinira hagati mu kibuga bitandukanye ni uko umukino watangiye.

Ku munota wa 27, Mafunzo WFC yongeye guhusha uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Cynthia Musungu atanga umupira mwiza ashakisha Mounifatou Helbi umubana muremure, umuzamu wa Rayon Sports aratabara awushyira hanze.

Ku munota wa 31,  Rayon Sports WFC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko biranga. 

Ni umupira wavuye muri Koroneri yatewe neza na Umwali Uwase usanga aho Ihirwe Regine ahagaze agiye gutera ishoti akorerwa ikosa ariko kufura Rayon WFC yahawe ntiyayibyaza umusaruro.

Ku munota wa 37, ikipe ya Rayon Sports yahushije uburyo bukomeye kuri koroneri yatewe neza na Umwari Wase ariko abakobwa ba Mufunzo SC baratabara. Aya mahirwe Rayon Sports yayabonye nyuma yo kwiharira umupira cyane ndetse ubona abakobwa bayo bakina mu kibuga hagati barimo guhanahana neza.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya

Igice cya mbere hagati ya Rayon Sports WFC na Mafunzo WFC, cyarangiye ikipe zombi  zinganyaije 0-0. 

Ni igice wabonaga amakipe asimburana iminota yo gukina neza kuko hari iminota wabonaga yihariwe na Mafunzo WFC  ndetse indi udasanga iyobowe na Rayon Sports WFC.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0

Mu gice cya kabiri 

Igice cya kabiri gitangiranye imbagaraga nyinshi ku ruhande rwa Rayon Sports WFC kuko abakobwa bayo bagarutse batakana imbaraga nyinshi ubona ko umutoza Rwaka Claude hari ibyo ababwiye ubwo bari bagiye mu rwambariro.

Ku munota wa 55,  Mafunzo WFC yahushije ubuyro bwabazwe ku mupira mwiza wahawe Mounifatou watakira iyi kipe ariko biza kwanga kuko umupira ntabwo yabashije kuwugeraho ufatwa n'umuzamu wa Rayon Sports witwa Ndakimana Angelique.

Ku munota wa 58, Rayon Sports WFC yakoze impinduka umutoza akura mu kibuga Umwali Uwase, Ntakobanjila Salama na Uwanyirigira Sifa yinjiza mu kibuga Ukwinkunda Jeannette, Niyonshuti Emerance na Ishimwe Mizero Evelyne. 

Ku munota wa 65, i Mafunzo WFC  yahushije uburyo bukomeye. Ni uburyo bwabonywe na Dulwende Ouoba ariko agiye gutera ishoti rikomeye umupira ukurwamo na ba myugariro ba Rayon Sports WFC.

Ku munota wa 68, Rayon Sports WFC yatatse cyane izamu rya Mafunzo WFC ariko kubyaza umusaruro amahirwe yari ibonye biranga. Ni umupira mwiza waamukanwe na Mukeshimana Dorothee atera Snatire nziza ica imbere y'izamu ariko habura umwataka ukoraho gusa ngo ujye mu izamu.

Ku munota wa 73, Mafunzo WFC yakoze impinduka umutoza akura mu kibuga Mounifatou Helbi yinjizamo Leunina Ngonapipi.

Ku munota wa 80,  Rayon Sports WFC yahushije uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wazamukanywe na Ukwinkunda Jeannette aha neza Mukeshiman Dorothee atera Santire nziza umupira ugiye gufatwa n'umuzamu arawuruka asubijemo uca hejuru y'izamu.

Ku munota wa 87, ikipe ya Rayon Sports yari itsinzwe igitego ariko ku bw'amahirwe nticyajyamo. Ni umupira wazamukanwe na Cynthia Musunga ariko ateye ishoti umupira ukubita ipoto uvamo.

Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota ine yinyongera.

Ku munota wa 92, Rayon Sports Women FC nayo yabuze uburyo bukomeye. Ni umupira mwiza wazamakunwe na Ishimwe Mizero Evelyne ateye ishoti rikomeye umupira ukubita ipoto uvamo.

Umukino warangiye  Rayon Sports Women FC inganyije na Mafunzo Women FC 0-0. Ni umukino wakomereye cyane ikipe ya Rayon Sports WFC bitandukanye ni uko yari ibyiteze. 

Mbere y'uyu mukino hari habanje undi mukino wahuje  Yei Joint Stars women FC yo muri Sudan y'epfo yatsinze Denden women FC yo muri Djibuti ibitego 3-0. Bituma Yei Joint women FC iyobora itsinda n'amanota atatu n'ibitego bitatu izigamye, ikaba ikurikiwe na Rayon Sports Women FC na Mafunzo Women FC zose zifite inota rimwe mu gihe Denden women FC ariyo ya nyuma ifite ubusa n'umwenda w'ibitego 3.

Imikino ikazakomeza ku munsi w'ejo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize