Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro arambye
Inkuru y'umunsi

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro arambye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 75 min gusoma
Perezida Paul Kagame yasobanuye ko u Rwanda rushaka amahoro arambye
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rushaka amahoro arambye mu karere, kandi ko rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakubahiriza inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ya Washington ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mpera z’umwaka ushize. Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko uburenganzira bw’igihugu bwo kurinda umutekano wacyo n’abaturage bacyo ari inshingano idahinduka, ashimangira ko u Rwanda rwakomeje kwicungira umutekano.

Umukuru w’Igihugu yanagarutse ku makimbirane amaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko atari mashya ahubwo ari ikibazo kimaze imyaka myinshi, kandi ko akenshi gisa n’icyirengagizwa n’ibihugu bikomeye byakabaye bifasha mu gushaka umuti wacyo. Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakomeje gucumbikirwa muri Congo, aho uvugwaho guhabwa ubufasha n’ubutegetsi bw’icyo gihugu ndetse bamwe mu barwanyi bawo bagashyirwa mu ngabo zacyo. Perezida Kagame yanagaragaje ko uburyo bwo gukemura amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa Congo akenshi bugaragara nk’ubwibanda ku ruhande rumwe, ibintu avuga ko bidatanga igisubizo kirambye.

Yasabye ko ikibazo cy’umutekano muri ako karere cyakemurwa mu buryo impande zose zibazwa inshingano ku buryo bungana, aho buri ruhande rugira uruhare mu gukemura ikibazo. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe Congo yaba ishyize mu bikorwa inshingano zayo nk’uko biteganywa mu masezerano ibihugu byombi byashyiriyeho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2025. Yagize ati: “U Rwanda rushaka amahoro ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza.

Turashaka gusiga politiki mbi inyuma yacu iteka. U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ya Washington. ” Yasobanuye ko ayo masezerano areba impande eshatu zirimo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ko kugira ngo ashyirwe mu bikorwa neza ari uko buri ruhande rukora inshingano zarwo.

Yagize ati: “Kugira impande eshatu muri uru rugendo hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ari rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo gusa, si byo byatanga umusaruro. Aya masezerano ashyizwe mu bikorwa neza, yaha impande zose umutekano ukenewe ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu. ” Aya masezerano arimo ingingo zitandukanye zirimo kubahiriza ubusugire bw’ibihugu, kwirinda ubushyamirane, gusenya imitwe yitwaje intwaro, gushyiraho inzego z’umutekano zihuriweho, gufasha mu gutaha kw’impunzi ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi.

Arimo kandi uruhare rw’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo, MONUSCO, ndetse n’amahame y’ubufatanye mu bukungu ku rwego rw’akarere. Impande zombi zemeranyije ko ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bugomba kubahirizwa, ndetse zikemeranya gushyira mu bikorwa gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ziteganywa muri gahunda ya CONOPS yemerejwe mu biganiro bya Luanda tariki ya 31 Ukwakira 2024. Zanemeje kandi ko ubusugire bw’u Rwanda bugomba kubahirizwa, harimo no gusenya umutwe wa FDLR nk’uko biteganywa muri iyo gahunda.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe kuko rukora ibyo ruvuga kandi rukavuga ibyo rwanakora. Yibukije ko u Rwanda rwiyemeje kutazongera gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo, ashimangira ko ruzakomeza kwikorera umutwaro warwo mu kurinda umutekano warwo. Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda akaba n’uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Prof.

Charity Manyeruke, yashimye u Rwanda ku buryo rukomeje guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu. Yanashimiye u Rwanda kuba rwarabashije kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ikagenda neza ku nshuro ya mbere yari ibereye muri Afurika.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 18 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize