Patriots BBC na REG BBC zaraye zitwaye neza mu mukino utari woroshye
Imikino

Patriots BBC na REG BBC zaraye zitwaye neza mu mukino utari woroshye

ADAM Yannick2026 Nyakanga 183 min gusoma
Patriots BBC na REG BBC zaraye zitwaye neza mu mukino utari woroshye
Sanga:
writer.umunsi.com

Patriots BBC na REG BBC zaraye zitwaye neza,mu mikino zakinnye,aho Patriots BBC yakinaga umukino wayo wa nyuma wa Shampiyona,ikaba yaraye yitwaye neza itsinda APR BBC ndetse na REG BBC yongera gutsinda RSSB Tiger BBC.

Mu ijoro ryakeye tariki 17 Nyakanga 2026 muri BK Arena haberaga ibirori mu mukino wa Basketball aho amakipe ahatanira kuzakina imikino ya kamarampaka muri uyu mwaka w'imikino 2026. Patriots BBC yari ku mwanya wa kabiri yakinaga na APR BBC yari ku mwanya wa Mbere mu gihe RSSB Tiger BBC yari ku mwanya wa Kane yakinaga na REG BBC yari ku mwanya wa gatatu. Iyi mikino yari imikino abakunzi ba Basketball bari bategereje kugira ngo barebe uko amakipe yabo yitwara.

Patriots BBC yashakaga gukomeza intsinzi kuko mbere yo gukina uyu mukino yarimaze gutsinda imikino 9 yashakaga gutsinda umukino wa 10 ndetse yashakaga nayo gutsinda APR BBC kuko umukino wa mbere APR BBC yari yatsinze Patriots BBC amanota 78-75. Mu gihe REG BBC yari yatsinze RSSB Tiger BBC 55-69 mu gihe abantu bumvaga ko RSSB Tiger BBC yashoboraga nayo kwigaranzura REG BBC kuri uyu mukino.

Umukino wa Mbere wabanje REG BBC yongeye kwitara neza imbere ya RSSB Tiger BBC kuko nyuma yo kuyitsinda mu mukino ubanza yongeye kuyisubira iyitsinda amanota 102-86.

Kugeza ubu RSSB Tiger yagumye ku mwanya wa 4 mu gihe REG BBC nubwo yatsinze yagumye ku mwanya wa gatatu. Undi mukino nawo warutegetejwe n'abantu bantu n'umukino wahuje Patriots BBC na APR BBC. Uyu mukino ntabwo wari woroshye ku mpande zombi kuko n'amakipe abiri yahataniraga umwanya wa mbere, kuko n'ubwo APR BBC yari ku mwanya wa mbere yanganyaga amanota na Patriots BBC gusa ikayiza imbere kubera ibitego yayirishuga.

Umukino watangiye Patriots BBC irimbere cyane, kuko yatanze APR BBC kwinjira mu mukino. kuko yageze ku manota 11 APR BBC ifite 0. Gusa uko umukino wagiye ugenda,APR BBC yagiye yinjira mu mukino maze bajya kuruhuka Patriots BBC iyoboye n'amanota 38-30.

Mu kugaruka bavuye mu kiruhuko, amakipe yakomeje kuza, akomeze guhangana gusa umukino uza kurangira Patriots BBC itsinze umukino k'umanota 69-67. Maze Patriots BBC ihita ifata umwanya wa mbere byagateganyo. APR BBC ikaba isigaje umukino umwe kugira ngo irangize imikino yayo yose ya Shampiyona.

Kugeza ubu Patriots BBC niyo ya mbere byagateganyo aho irusha inota rimwe APR BBC,gusa ikigarara n'uko APR BBC ifite amahirwe yo kurangiza iri ku mwanya wa mbere. Kuko igihe yatsinda umukino isigaje cyangwa se ikanga yahita iba iya mbere, kuko inganyije yahita inganya amanota na Patriots BBC ariko ikaba iya mbere kuko mu mikino ibiri yazihuje APR yatsinze umukino wa mbere amanota 78-75 mu gihe Patriots BBC yatsinze 69-67 bivuze ko APR BBC yahita ijya imbere kubera ikinyuranyo cy'igitego kimwe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize