‎Njyanye amahoro yo mu mutima ! Lionel Messi yasezeye ruhago avuga ko atazongera gukinira ikipe y'Igihugu ya Argentine
Imikino

‎Njyanye amahoro yo mu mutima ! Lionel Messi yasezeye ruhago avuga ko atazongera gukinira ikipe y'Igihugu ya Argentine

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 313 min gusoma
‎Njyanye amahoro yo mu mutima ! Lionel Messi yasezeye ruhago avuga ko atazongera gukinira ikipe y'Igihugu ya Argentine
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Rutahizamu wa Argentine nyuma yo gukina imikino y'igikombe cy'Isi cya 2026 yakinaga nk'icyanyuma mu mboni y'abakunzi b'umupira w'amaguru ariko bikarangira nta gikombe atwaye nyamara yarafashijwe n'ingeri zose kugitwara.

‎Mu magambo yuzuye amarangamutima menshi n'urukundo yakundaga umupira w'amaguru by'umwihariko mu ikipe y'Igihugu cye cya Argentine, Lionel Messi yashimiye buri umwe wese wamubaye hafi ndetse anashimira Imana.

‎Yagize ati:"Nyuma y'igihe gishize, kuva imikino ya nyuma irangiye , nyuma yo kubitekerezaho cyane, ndashaka kubwira buri umwe ko nasezeye mu ikipe y'Igihugu.

‎"Ni umwanzuro uryana, kandi uracyaryana muri njye gusa nanone ndiyumvisha ko igihe kigeze. Ndarahira kuri mwe , nukuri natanze byose narimfite. Si gusa mu gihe twarimo gutwara ibikombe ariko na mbere y'aho. Iteka nararwanye ngo mpeshe ishema uyu mwambaro mu kibuga , ntange ibyishimo kandi numve mukunze Argentine binyuze mu mupira".

‎Yakomeje agira ati:"Igihe kiri kuba gito, ndetse urugendo rugeze ku iherezo kandi ibi nibyo bibabaza. Narakunze , ndakundwa kandi iteka nzahora nifuza kuba umwe mu bagize ikipe y'Igihugu. Natanze byose narimfite ; Ntanakimwe gisigaye cyo gutanga kandi hari abana bato beza bari gukura bakwiriye kuba hano".

‎Lionel Messi yashimiye abana bamwitayeho mu myaka 20 ishize avuga ko azabakumbura. Ati:"Mwarakoze cyane kubwo kunyitaho, muri iyi myaka 20 yose. Nzakumbura kubumvira mu kibuga , ubu nanjye nzaba ndi umwe muri mwe, mugufanira hanze y'ikibuga. Ndashimira umuryango wanjye wahambereye ukamfasha muri byose, mu bihe byiza , ndetse n'ibibi. Ndashimira abatoza , abakinnyi bagenzi banjye ndetse n'abandi.

‎Ngiye mfite amahoro yo mu mutima n'icyubahiro mwese mwampaye".

‎Lionel Messi yasoje ashimira Imana yatumye aba uwo muri Argentine avuga ko amagambo yose yavuze yayanditse tariki 21 Nyakanga nyuma y'iminsi ibiri igikombe cy'Isi kirangiye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize