Nelly Mukazayire yagaragaje ko ahazaza ha siporo
Imikino

Nelly Mukazayire yagaragaje ko ahazaza ha siporo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 1512 min gusoma
Nelly Mukazayire yagaragaje ko ahazaza ha siporo
Sanga:
writer.umunsi.com

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Nelly Mukazayire yagaragaje ko ahazaza ha siporo kugira ngo habe heza hakwiye kwimakazwa ibintu bitatu birimo siyansi n’ikoranabuhanga, abantu bafite ubuzima buzira umuze ndetse n’ubucuruzi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2026, mu kiganiro cyagarukaga ku ruhare siporo iri kugira mu kuzamura ubukungu bwa Afurika cyatangiwe mu Africa CEO Forum 2026 yabereye i Kigali ku nshuro ya 13.

Minisitiri Mukazayire yavuze ko siporo idakwiye gufatwa gusa nk’imyidagaduro cyangwa irushanwa, ahubwo ko ikwiye kurebwa nk’urwego rw’ubukungu rushobora gutanga imirimo, gukurura abashoramari no guteza imbere ubukerarugendo.

Yasobanuye ko ibikorwa remezo bya siporo bigezweho bitagomba kugarukira kuri sitade n’ahabera imikino gusa, ahubwo ko bikwiye no kuba bikubiyemo ubucuruzi na serivisi bitanga umusaruro w’igihe kirekire mu bukungu.

WhatsApp-Image-2026-05-15-at-19.16.34.jpeg

Yagize ati: “Kubera ko iyo twubatse ikibuga, ibyo ni ibikorwa remezo bya siporo tuba twubatse ariko iyo twongeyeho resitora, tukongeraho hoteli, turi kongera agaciro. Rero kureba ishoramari rizahanga ibifite agaciro, no kumenyekanisha ibyo dukora, ahari ayo mahirwe mbona ari ho hazaza ha siporo mu myaka iri imbere.”

Yakomeje asaba ibigo by’ishoramari gutekereza u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari yabo kuko rwamaze kuba igicumbi cy’imikino muri Afurika.

Ati: “Afurika isanganywe abayikurikira, impano ndetse n’umubano ushingiye ku muco. Icyo tugomba kubaka ubu n’inzego n’imikorere bifasha ibigo by’ubucuruzi byo muri Afurika kubona inyungu nyinshi zituruka muri siporo nyafurika. U Rwanda rwamaze gufata uwo murongo, kandi turahamagarira abashoramari, amashyirahamwe ya siporo, abafatanyabikorwa mu bikorwa remezo ndetse n’ibigo mpuzamahanga kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza h’uru rwego.”

Perezida wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall yavuze ko kugira ngo siporo igire uruhare rufatika mu bukungu bw’ibihugu bya Afurika, hakenewe ishoramari rihamye kandi rifite intego muri uru rwego.

WhatsApp-Image-2026-05-15-at-19.18.56.jpeg

Ati: “Twamaze ibinyacumi by’imyaka tuvuga ukuntu hari amahirwe muri Basketball, ariko ubu twafashe umwanzuro wo gutangirira hasi, tumenya ko hakenewe ibibuga, hakenewe ibikoresho byo gufasha abakiri bato mu kwagura impano zabo, dutangira kubaka ibikorwa remezo. Ariko nyuma tubona ko hakenewe n’impano, uburyo zitezwa imbere ndetse n’uburyo zijyanwa gucuruzwa ku isoko mpuzamahanga.”

Yongeyeho ko ikindi kintu gikomeye ari ukwiga uko abafana n’abakunzi b’iyi mikino, by’umwihariko Basketball, biyongera kuko kugeza ubu BAL isigaye ikurikirwa n’abarenga miliyoni 720 ku mbuga nkoranyambaga.

WhatsApp-Image-2026-05-15-at-19.20.37.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize