Museveni asanga ibyo Amerika yakoze muri Venezuela bikwiye gukangura Abanyafurika
Hanze

Museveni asanga ibyo Amerika yakoze muri Venezuela bikwiye gukangura Abanyafurika

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mutarama 73 min gusoma
Museveni asanga ibyo Amerika yakoze muri Venezuela bikwiye gukangura Abanyafurika
Sanga:
writer.umunsi.com

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko igitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye kuri Venezuela ari isomo rikomeye ku Banyafurika, ribibutsa akamaro ko kwishyira hamwe no gushyira imbere umutekano w’umugabane wa Afurika mu buryo bufatika. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru Daily Monitor. Ubwo yabazwaga ku masomo yavuye mu byabaye kuri Venezuela, Perezida Museveni yasobanuye ko Abanyafurika muri rusange bakwiye kubyigiraho, cyane cyane mu gufatanya no kwishyira hamwe, by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.

Yagize ati iyo ubufatanye bushyizwe imbere, byafasha kubaka ubushobozi bwo kwirinda ibitero bagabwaho, ibyo ari byo byose. Perezida Museveni yakomeje avuga ko ibyabaye kuri Venezuela bigaragaza icyuho Afurika igifite mu bijyanye n’umutekano, cyane ko Amerika yagabye igitero ikoresheje inzira zitandukanye zirimo izo mu mazi, ku butaka no mu kirere. Yagize ati, “Mushobora kumva icyuho ndi kubabwira uyu munsi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kugaba igitero cyo ku butaka, mu mazi no mu kirere, nyamara Abanyamerika y’Epfo nta bushobozi bufatika bwo kurwanira mu mazi bafite. ” Yagaragaje ko ibi bisaba ubufatanye bukomeye kugira ngo hubakwe ubushobozi buhagije bwo kwirindira umutekano, anongeraho ko Afurika ikwiye kubyigiraho by’umwihariko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bifite imiterere itandukanye. Yagize ati, “Ni yo mpamvu mvuga nti kuki mutabona ko dukwiye kwishyira hamwe?

Nka Uganda se yakubaka ite ingabo zirwanira mu nyanja kandi nta nyanja dufite? Imiterere ya politiki muri Afurika ntishyize mu gaciro na gato. Hari ibihugu bidakora ku nyanja bikadindira mu bukungu bwabyo ariko no mu kwirindira umutekano.

Dusa n’abafungiranye kuko mba nibaza uko nabigenza ngo nohereze umusaruro mu mahanga. ” Perezida Museveni yanavuze kandi ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, by’umwihariko ibyo muri Afurika, biri mu bizakomeza kwibasirwa n’ibihugu bikomeye mu gihe bidafatanyije mu kubaka igisirikare gikomeye kirwanira mu bice byose, ku buryo cyabasha guhangana n’ibitero bitandukanye. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2025, ni bwo Amerika yagabye ibitero mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas, aho Perezida Nicolás Maduro n’umugore we bafatiwe bakajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byabaye isomo rikomeye Perezida Museveni asanga Abanyafurika bakwiye kuzirikanaho, cyane mu rwego rwo kongera ubufatanye no guharanira umutekano w’umugabane wabo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.
Hanze

Mu Bufaransa Abantu bagera ku 1,000 bafunzwe Mu musi Umwe.

Tariki 23 Ukwakira 2026 Mu bu Fransa,Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Laurent Nuñez, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko abantu bagera ku 1,000 batawe muri yombi mu myigaragambyo imaze gufata indi ntera yabereye mu gihugu hose.

Sammyart Useramasaha 6 yashize
Microsoft  igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .
Hanze

Microsoft igiye gufunga imiryango y'icyicaro cyayo Muri Kenya .

Ibigo nka Uber, Jumia na Microsoft mu ngero zigaragara bisa naho ishoramari n'ikoranabuhanga muri Afurika bibona ritagenda neza kuburyo bihitamo gufunga imiryango .

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho
Hanze

Kenya: Inyubako y'amagorofa 13 yahanutse butosho

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026 muri Kenya inyubako y'amagorofa 13 yari ikiri kubakwa yahirimiye mu gace ka Eastleigh, mu mujyi wa Nairobi mu umurwa mukuru w'icyo Gihugu , bitera impungenge ko haba hari abantu bagwiriwe n'iyo nyubako bakaba bakiri mo hasi.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.
Hanze

Ni Ubwoko Budasanzwe, Barya Inyama Z'inkende.

Hadzabe Tribe ; Ubwoko buherereye Tanzania ahegereye Ikiyaga Cya Eyasi hafi y' ikibabaya cya Yaeda mu Karera ka Karatu Muri Rejiyo ya Arusha.Imyaka myinshi bahoze muntambara akenshi bahanganye nabamasayi,abangaba ubuzima bwabo bwiganjemo guhiga gusoroma imbuto ,ubuvumvu,ishuri,interneti n'ubuhinzi ntibabikozwa.

Sammyart Useriminsi 2 yashize
Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?
Hanze

Joseph Kabila wakatiwe igihano cy'urupfu azongera Kuyobora Congo ?

Imikoranire hagati y'uwahoze Ari Prezida wa Congo Joseph Kabila Kuva Mutarama 2011 Kugeza 2026 na M23 yibazwaho byinshi nko kuba M23 n'abanyamulenge muri rusange barakomeje gutotezwa ubwo Kabila yari kubutegetsi ariko ubu Akaba yiyunze nabo.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant
Hanze

Uganda: Umuhungu wa Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Sous-Lieutenant

Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yinjiye ku mugaragaro mu rwego rw’abofisiye b’izi ngabo, ahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare mu Bwongereza.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 4 yashize

Inkuru zishyashya

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze  mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video
Iyobokamana

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video

‎Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.

KWIZERA Jean de Dieuamasaha 5 yashize
Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart Useramasaha 6 yashize
Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda
Imikino

Football:Amakipe yarahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika yasezerewe ategeze mu matsinda

Ku wa gatandatu tariki 24 ukwakira 2026 nibwo hakinywe imikino yo kwishyura ku makipe yarahagarariye u Rwanda ariyo APR FC, Rayon Sports FC zasezerewe mu mikino nyafurika zitageze mu matsinda.

ADAM Yannickamasaha 6 yashize
2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli
Iyobokamana

2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza Noheli ya 2026, imijyi ikomeye irimo New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, London mu Bwongereza, Strasbourg mu Bufaransa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu hategerejwe imihango yakataraboneka irimo kumurika amatara y’amabara, Kubaka ibirugu, ibirori byihariye by’iminsi mikuru n’imyidagaduro ikurura ba mukerarugendo.

Sammyart Useramasaha 6 yashize
Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi
Imikino

Lionel Messi Akomeje Kuba Isibaniro ry'Imidari Muri Ruhago y'Isi

Messi yahawe igihembo cya Princess of Asturias 2026 mu rwego rwa Siporo, ashimirwa ku amateka yakoze mu mupira w’amaguru n’uruhare rwe mu gufasha abana batishoboye mu kubona uburezi na Serivisi z'ubuvuzu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
U Rwanda Muri Manda Nshya  mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.
Akazi

U Rwanda Muri Manda Nshya mu miyoborere y'inzego z'Ibanze.

Tariki 24 Ukwakira 2026 Mugihugu hose haraba amatora y'abayobizi b'inzego z'ibanze.

Sammyart Useriminsi 1 yashize