Muhawenimana Claude yahagaritswe ashinjwa kunyereza miliyoni 3 Frw
Imikino

Muhawenimana Claude yahagaritswe ashinjwa kunyereza miliyoni 3 Frw

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 143 min gusoma
Muhawenimana Claude yahagaritswe ashinjwa kunyereza miliyoni 3 Frw
Sanga:
writer.umunsi.com

Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izwi nka Amavubi yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Muhawenimana Claude ku nshingano zo kuyibera Perezida, imushinja kunyereza amafaranga yari agenewe abafana.

Iki cyemezo cyatangajwe ku wa 14 Mata 2026, nyuma y’imikino ya FIFA Series yabereye mu Rwanda. Biravugwa ko amafaranga agera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yari yatanzwe ngo afashe abafana muri iyo mikino, ariko ntiyigeze abageraho, ndetse ntiyanashyizwe kuri konti y’ihuriro nk’uko amategeko abiteganya.

Abagize Komite Nyobozi bamaze gufata uyu mwanzuro, bahise bandikira Muhawenimana bamumenyesha ko ahagaritswe, banamenyesha FERWAFA, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’inama zitandukanye zabaye mu ntangiriro za Mata 2026, zigamije gusuzuma imyitwarire ye. Gusa, uyu muyobozi ntiyigeze yitabira izo nama ngo atange ibisobanuro, n’ubwo yari yaratumiwe inshuro nyinshi.

Umwanzuro wo kumuhagarika wanagejejweho n’umuhesha w’inkiko, wamugejejeho inyandiko ibimumenyesha binyuze ku rubuga rwa WhatsApp. Iyi nyandiko yashyizweho umukono n’abayobozi batandukanye muri Komite Nyobozi, barimo Visi Perezida, Umubitsi n’abashinzwe izindi nshingano zitandukanye.

Uretse icyo cyaha cyo kunyereza amafaranga, Komite inamushinja andi makosa arimo kudakorera mu mucyo, aho bavuga ko yajyaga yitwaza izina rye bwite aho guhagararira abafana bose mu biganiro yagiranaga na FERWAFA. Banamushinja kandi gutanga konti ze bwite mu kwakira inkunga z’abafana, aho gukoresha iz’ihuriro, ndetse no kutajya atumiza inama zo gutanga raporo y’ibikorwa nk’uko byari bikenewe.

Nubwo ibi byose ashinjwa, Muhawenimana Claude yabihakanye, avuga ko abamuhagaritse batabifitiye ububasha bwo kubikora. Asanzwe kandi ari umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’abafana b’ikipe ya Rayon Sports FC ku rwego rw’igihugu.

Iki kibazo kiracyari gukurikiranwa, mu gihe hategerejwe kureba icyemezo cya nyuma kizafatwa ku hazaza h’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abafana b’Amavubi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize