Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.
Imikino

Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.

ADAM Yannick2026 Nzeri 34 min gusoma
Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.
Sanga:
writer.umunsi.com

Uganda niyo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi kuva ryatangira mu mwaka wa 2022

Mu Rwanda hatangiye irushanwa rya CECAFA Schools Cup cyangwa CAF African Schools Football Championship CECAFA qualifiers.

Iri rushanwa ryatangiye mu Rwanda ribaye ku nshuro ya 5 kuko ryatangiye mu mwaka 2022. N'irushanwa rihuza ibigo by’amashuri mu Bana batarengeje imyaka 15 ( Mu bahungu n'abakobwa)  byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba no Hagati (CECAFA)

Ni irushanwa rihuza ibihugu bya CECAFA bihagarariwe n’Ibigo by’amashuri, hagashakwamo amakipe azahagararira Akarere mu marushanwa yo ku mugabe w' Africa,

Mu mwaka wa 2022 nibwo irushanwa rya mbere ryakinwe rikinirwa mu Gihugu cya tanzania, ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe yo kumugabane wa Africa CAF ndetse na Fondatisiyo ya President wa CAF Patrice Motsepe hashyizeho iri rushanwa, mu rwego rwo guteza imbere umupira w’Amaguru mu mashuri muri Africa.

Umwaka wa mbere  rikinwa 2022, Ikigo cy’Ishuri cya Royal Giant High School cyo muri Uganda nicyo cyegukanye igikombe gitsinze Geda Roble Secondary School yo muri Ethiopia kuri Penaliti 4-2, mugihe iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari ubusa ku busa.

Mu cyiciro cy’Abangavu batarengeje imyaka 15, ikigo cy’ishuri rya Fountain Gate Dodoma Secondary School ryo muri Tanzania, niryo ryegukanye igikombe ritsinze ishuri ryo muri Ethiopia ryitwa Awaro Senior Secondary School.

Mu mwaka wa 2023 iri rushanwa ryakiriwe n’Igihugu cya Kenya, amakipe yombi akomoka muri Uganda yegukana ibikombe, aho ishuri rya St. Mary’s Boarding SS Kitende ariryo ryegukanye igikombe mu Bahungu, maze ishuri rya Kawempe Muslim SS riryegukana mu Bangavu. 

Iyi kawempe Muslim Ladies Ni nayo yegukannye CECAFA QUALFIERS ikaba izahagararira CECAFA muri CAF Women's Champions League 2026.

Mu mwaka wa 2024 Igihugu cya Uganda nicyo cyakiriye iri rushanwa, maze Igihugu cya Tanzania cyegukana irushanwa mu Bahungu, nyuma yo kurangiza amatsinda inganya na Uganda amanota 6, ariko ikegukana igikombe kubera ikinyuranyo cy’ibitego yatsinze, naho mu Bangavu igihugu cya Uganda nicyo cyegukanye igikombe nacyo kinganya amanota 7 na Tanzania, ariko gitwara igikombe kubera icyinyuranyo cy’Ibitego.

Mu mwaka  wa 2025 igihugu cya  Uganda nicyo cyakiriye irushanwa, kibasha no kwegukana igikombe mu bahungu, nyuma yo gutsinda igihugu cya Ethiopia kuri Penaliti 3-2, naho Igihugu cya Ethiopia cyegukana igikombe cy’Abangavu nyuma yo gutsinda Tanzania Penaliti 5-4.

Uyu mwaka wa 2026 u Rwanda nirwo rwacyira iri rushanwa, aho ryitabiriwe n’ibihugu 8 birimo u Rwanda, Burundi, Somalia, Kenya, Tanzania, South Sudan, Sudan ndetse na Uganda.

Mu myaka ine irushanwa rimaze rikinwa Igihugu kimaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi ni Uganda, aho kimaze kuryeguka inshuro 4, harimo Abahungu baryegukanye inshuro 3 n’Abakobwa bamaze kuryegukana inshuro 1.

Ikipe yabashije kwegukana igikombe ihabwa igikombe n’Amadolai y’America angana n’ibihumbi ijana ($100,000), ikipe yabaye iya kabiri yo ihembwa Amadolari y’America angana n’ibihumbi 75 ($75,000), naho iyabaye iya Gatatu yo ihabwa ibihumbi milongo itanu by’Amadolari y’America ($50,000).

Ikipe yatwaye igikombe cya CECAFA ihita ihagararira akarere mu Gikombe cy’Afurika, mugihe hari ikipe ibashije kwegukana igikombe ku mugabane w’Afurika ihembwa ibihumbi 300 ny’Amadolai y’Amerika ($300,000), iyabaye iya Kabiri ihabwa ibihumbi Maganabiri ($200,000) naho iyabaye iya Gatatu yo ihabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu ($150,000).

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize