Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D
INKURU NYAMUKURU

Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ugushyingo 33 min gusoma
Kayonza : Hatowe Mudugudu ufite Ph.D
Sanga:
writer.umunsi.com

Muri Kayonza, umuyobozi ushinzwe abakozi muri Salt of Akagera (yahoze ari Akagera Game Lodge), Dr Christophe Asaba Muyoboke, yagiriwe icyizere cyo kuyobora Umudugudu wa Kiyonza. Mu gihe kandi uwasize amapeti ya gisirikare, Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi, yatorewe gukora nka ushinzwe umutekano mu mudugudu, ibintu byatunguye no gushimisha benshi.

Aba bagabo batorewe mu matora y’inzego z’ibanze aheruka kubera mu gihugu. Muri aya matora, hamaze kumenyerwa ko abaturage batora abantu batandukanye badafite amateka asanzwe mu buyobozi bw’ibanze.

Brig Gen (Rtd) Alex Ibambasi yatorewe kuba ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini. Yatanze icyizere ko azakorana n'abaturage mu kubungabunga umutekano, by'umwihariko ko aka gace karangwa n'inzuri ziremereye.

Ku rundi ruhande, Dr Christophe Muyoboke yatorewe kuyobora Umudugudu wa Kiyonza muri Mwiri. Uyu mugabo ufite impamyabumenyi y'ikirenga mu miyoborere n’imicungire y’abakozi, yagaragaje ko yishimiye izi nshingano, nyuma yo gukora mu nzego zitandukanye harimo no kwigisha muri kaminuza.

Yagize ati: "Nabitewe n’ishyaka no gukunda icyerekezo cy’Igihugu cyacu. Mu by’ukuri iyo umuntu ageze hejuru mu mashuri aba ari umwarimu cyangwa umushakashatsi, rero hari imirimo myinshi wakoramo. Nanjye rero nahisemo gufatanya n’abandi nkaba Umukuru w’Umudugudu, bagenzi banjye bangiriye icyizere mbona ko nta mpamvu yo kubatenguha."

Dr Christophe yavuze ko kugaragaza icyubahiro, amashuri menshi cyangwa umutungo bidatuma umuntu abaho atari umuturage usanzwe. Yatsindagiye ko igihugu kigeraho cyubakwa iyo abafite amashuri n’ubushobozi bafatanyije n’abandi baturage kuzamura buri wese.

Yongeyeho ko atajya atinya imbogamizi mu buyobozi bw’umudugudu, kuko adakora wenyine ahubwo afatanya n’itsinda ry’abo batoranwe n’inzego z’akagari n’umurenge kugira ngo inshingano zigerweho neza.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze
INKURU NYAMUKURU

Abasirikare 254 ba Centrafrique basoje imyitozo y’ibanze

Abasirikare 254 bo mu Ngabo za Repubulika ya Centrafrique (FACA), barimo ba ofisiye n’abafite andi mapeti, ku wa 2 Ugushyingo 2026 basoje imyitozo y’ibanze y’ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe imaze amezi atandatu. Iyi myitozo yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Kigo cya Gisirikare gitangirwamo imyitozo y’ibanze cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Lamine Yamal yegukanye Kopa Trophy ya 2026 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
INKURU NYAMUKURU

Lamine Yamal yegukanye Kopa Trophy ya 2026 ku nshuro ya gatatu yikurikiranya

Umunya-Espagne Lamine Yamal ukinira FC Barcelona yegukanye igihembo cya Kopa Trophy gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu mupira w’amaguru w’abagabo, mu birori bya Ballon d’Or byabaye ku wa 26 Ukwakira 2026 i Londres mu Bwongereza. Yamal abaye umukinnyi wa mbere wegukanye iki gihembo inshuro eshatu zikurikiranya, nyuma yo kugitwara mu 2024, 2025 na 2026.

Sammyart User2026 Ukwakira 27
‎Inkuru nziza ! Waba waratangiye  gukoresha Uwa Social App?
INKURU NYAMUKURU

‎Inkuru nziza ! Waba waratangiye gukoresha Uwa Social App?

‎Ese wifuza kumenyana n’abantu bashya, gusangiza abandi ibitekerezo byawe, kumenyekanisha ibikorwa byawe no kwidagadurira ku rubuga ruhuza abantu bo muri Afurika by'umwihariko no hirya no hino ku Isi kandi ukabasha no gutsindira amafaranga binyuze muri Poins na Challenge ? UWA Social ni urubuga ukwiriye kugeraho uyu munsi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 27
President Donald  Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame
INKURU NYAMUKURU

President Donald Trump Yise Abanyamakuru "Ibigoryi n'Ibicucu" Muruhame

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald John Trump i Washington DC ,USA Tariki 21 Ukwakira 2026 yongeye kugirana amakimbirane n’abanyamakuru ubwo yabazwaga ibibazo ku Burusiya, aho yabise “abanyamakuru b’ibicucu” ndetse akababwira ko “nta kintu na kimwe bazi.”Batangangaza ibinyoma.

Sammyart User2026 Ukwakira 22
Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu
INKURU NYAMUKURU

Urubyiruko ruri kuganira n'umukuru w'Igihugu

Urubyiruko rwaturutse mu turere dutandukanye tw'igihugu ndetse no hirya no hino y'igihugu , ruteraniye muri BKArena i Kigali, aho rutegereje Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gikorwa cyiswe Youth MeetThePresident giteganyijwemo abagera ku bihumbi 10,000 bari mu nzego n’ibyiciro byose by’urubyiruko, abanyeshuri,abayobozi b' urubyiruko,abikorera,abakorera bushake ndetse nizindi ngeri zitandukanye.

Sammyart User2026 Ukwakira 21
Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi
INKURU NYAMUKURU

Yagiye gushaka akazi muri Thailand, asanga yagurishijwe muri Myanmar: Ubuhamya bwa Liliose wakubitishijwe amashanyarazi

Niyodushima Liliose, Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ukomoka mu Karere ka Ngororero, yagiye gushaka imibereho mu mahanga, birangira acurujwe muri Myanmar, aho yakoreshejwe ibikorwa by’ubutekamutwe bwo kuri internet, agakorerwa iyicarubozo ndetse agakubitishwa amashanyarazi. Uyu mugore avuga ko urugendo rwe rw’inzitane rwatangiye nyuma yo guhura n’ibibazo by’imibereho byakurikiye urupfu rw’umugabo we, wari Umunya-Misiri bakoranaga ubucuruzi mu Rwanda.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 20

Inkuru zishyashya

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useramasaha 3 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useramasaha 3 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickamasaha 14 yashize
Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).
Inkuru y'umunsi

Miliyoni 256 Ku isi Zikoresha Urumogi (Marijuwana).

Ikimera cya Marijuwana (Marijuana), kizwi kandi nka Cannabis cyangwa Ganja, ni kimwe mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane ku Isi. Nubwo mu bihugu bimwe na bimwe gifitanye isano n'umuco, imyemerere n'imyidagaduro, ikoreshwa ryacyo rikomeje guteza impungenge inzego z'ubuzima ku Isi kubera ingaruka gishobora kugira ku bwonko, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere y'umubiri.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17
Imikino

Cristiano Ronaldo Jr. akurikiye inzira ya se, ahamagarwa muri Portugal U-17

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano dos Santos Júnior, uzwi nka Cristianinho, yahamagwe bwa mbere mu ikipe y'igihugu ya Portugal y'abatarengeje imyaka 17 (U-17).

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
Izindi nkuru

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri

umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize