KNC yaguririye icyemezo cyo kurekura Hamiss Hakim nyuma yo kumutsinda muri Ferwafa
Imikino

KNC yaguririye icyemezo cyo kurekura Hamiss Hakim nyuma yo kumutsinda muri Ferwafa

ADAM Yannick2026 Kanama 295 min gusoma
KNC yaguririye icyemezo cyo kurekura Hamiss Hakim nyuma yo kumutsinda muri Ferwafa
Sanga:
writer.umunsi.com

KNC nyuma yo gutsindwa na Hakim Hamiss avuga ko yasuzuguwe ngo Kiyovu niba imushaka nize baganire

KNC Umuyobozi wa Gasogi United FC yajuriye muri komisiyo y'ubujurire nyuma yo gutsindwa na Hakim Hamis.

KNC nyuma yo gutsindwa urubunza Hamis yari yamurezemo muri Ferwafa ko yamwimye urwandiko rumwemerera kujya mu yindi kipe ashaka(Release Letter). Yajuriye avuga ko bamusuzuguye (Kiyovu Sports Club) kuko ngo akiri umukinnyi wa Gasogi United FC.

Uko ikibazo giteye 

Hamis Hakim yagiye muri Gasogi United FC avuye muri Vision FC,aguzwe milioni umunani (8M) akavuga ko atari ayakwiye ndetse ko yahembwaga ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160K) akagenda amuzamura akamugeza ku bihumbi magana atanu (500K),avuga ko yamusinyishije imyaka ine(4) mu mwaka wa 2022-2023 amasezerano ayasinya tariki 16/8/2022. 

Bivuze ko amasezerano ye yagombaga kurangira  mu mwaka w'imikino 2025-2026. Ariko KNC we avuga ko agifite amasezerano y'umwaka azarangira mu mwaka w'imikino wa 2026-2027. Bivuze ko yaba ayikiniye imyaka itanu kandi mu masezerano ari imyaka 4.

Uko KNC yireguye muri Komisiyo 

KNC araburana urubanza rwa ndanze

KNC araburana urubanza rwa ndanze
KNC mu kwiregura yavuze ko habayeho kwibeshya mu kwandika amasezerano ye (contrat) kuko bayanditse mu yundi mukinnyi witwa Papy wari waziye rimwe na Hakim yagombaga kurangira mu mwaka wa 2026-2027. 

Mu masezerano mu magambo havugwamo imyaka ine (4). Mu gihe mu mibare banditse imyaka itanu(5). Komisiyo y'amategeko muri Ferwafa ivuga ko kuba KNC yaribeshye mu kwandika amasezerano (contrat) ya Hakim muya Papy nta bimeyetso bigaragara abitangira kwibeshya ntabwo arikosa ry'umukinnyi ni kosa ry'uwanditse amasezerano niwe ugomba kubyirengera.

Hakim Hamiss KNC avuga ko akiri umukinnyi we

Hakim Hamiss KNC avuga ko akiri umukinnyi we

Hakim avuga ko we yasinye amasezerano y'imyaka ine(4) mu gihe Gasogi yo ivuga ko yasinye imyaka itanu (5) mu gihe mu masezerano handitsemo imyaka ine (4) atari imyaka itanu(5). Akavuga ko mu gihe yasinyaga amasezerano (contract) ntayo bamuhaye ahubwo bayimuhaye amasezerano ye agiye kurangira, akavuga ko icyo gihe kuko bari babonye ikosa bagombaga kurikosora ariko ntabyo bakoze.

Umwanzuro wa Komisiyo y'amategeko 

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya buri Ruhande komisiyo yategetse ko Gasogi United FC iha urwandiko (Release Letter) rurekura Hakim akajya mu ikipe ashaka. Nyuma y'uko urubanza ruciwe agatsindwa Hakim yahise ajya muri Kiyovu Sports Club ariko kugeza n'ubu KNC ntabwo yemera ko yatsinzwe akaba yarajuriye ndetse anavuga ko azakomeza akagera muri TAS.

Gusa nk'uko bigaragara araburana urabanza rwa ndanze gusa kuko nta ngingo n'imwe afite imurengera. KNC avuga ko azakomeza kurega ndetse azagera ngo baramusuguye.

Tuzakomeza gukurikirana uko iki kirego kizarangira nyuma y'ubujurire yatanze.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize