Kiyovu Sports itsinze Gasogi United nyuma y’imyaka itanu
Imikino

Kiyovu Sports itsinze Gasogi United nyuma y’imyaka itanu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 43 min gusoma
Kiyovu Sports itsinze Gasogi United nyuma y’imyaka itanu
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-0, isubira mu makipe ane ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda, nyuma y’imyaka itanu itabasha kuyitsinda. Ni umukino w’Umunsi wa 26 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 3 Mata 2026, ukaba wari uwa mbere iyi kipe ikinnye idafite umutoza Haringingo Francis uherutse kwerekeza muri Rayon Sports. Kiyovu Sports yatozwaga by’agateganyo na Sebarera Ayubu Khaliru, utahinduye byinshi mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 60, gitsinzwe na Rukundo Abdourahmani ku mupira wavuyemo amakosa ya myugariro wa Gasogi United. Mu minota ya nyuma y’umukino, Uwiyaremye Fidali yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo gusiga ba myugariro ba Gasogi United, aroba umunyezamu. Iyi ntsinzi yatumye Kiyovu Sports igira amanota 42, ifata umwanya wa kane, mu gihe Gasogi United yagumanye amanota 26 ku mwanya wa 12.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize