Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza
Imikino

Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza

ADAM Yannick2026 Kanama 134 min gusoma
Kiyovu Sports Club: Mark Simon Harrison yatangiye gutoza
Sanga:
writer.umunsi.com

Kiyovu Sports Club yasinyishe umutoza mushya Mark Simon Harrison ukomaka mu gihugu cy'ubwongereza uje asimbura Haringingo wagiye muri Rayon Sports Fc Shampiyona itararangiye.

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Club yatangije imyitozo ye ya mbere nyuma yo kugirwa umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Club Yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa mbere tariki 10 Kanama 2026 aho yakiriwe n'abayobozi ndetse n'abakunzi bayo bari bayobowe na Minani Hemed umuvugizi wa Kiyovu Sports Club ndetse akaba n'Umuyobozi w'abakunzi ba Kiyovu Sports Club ku Rwego rw'Igihugu.

Umutoza Mark Simon Harrosn akomoka mu gihugu cy'ubwongereza.

Mark Harrosn yavukiye mu bwongereza tariki 10 Ukuboza 1960 bivuze ko afite imyaka 66 kuko azayuzuza mu kwezi kwa cumi n'abiri.
Yakinnye mu ikipe ya Southampton Aho yari umuzamu
Nyuma yakomereje mu ikipe ya Port Vale, Stoke City aho yasoreje gukina mu ikipe ya Hallenic, yakinnye imikino 233 kuva mu mwaka 1977 kugeza mu 1989.

Yatangiye umwuga wo gutoza mu mwaka wa 2000 nibwo yatangiye gutoza amakipe y'ibihugu yo muri Aziya n'Afurika. Aho Aho yatoje ikipe y'igihugu ya Bangladesh...
Akaba afite impamabumenyi mu gutoza yo mu bihugu
by'iburayi (Licence A)


Mark Simon Harrison ubwo yagaraniga n'abakinnyi mbere yo gutangira imyitozo
Mark Simon Harrison ubwo yagaraniga n'abakinnyi mbere yo gutangira imyitozo

Mark Simon Harrison ntabwo ari mushya muri Afurika kuko yahamaze imyaka itandatu atoza ndetse aba n'umuyobozi wa tekinike mu makipe atandukanye. Amakipe yatoje muri Afurika harimo Fortune,Hurriya,
Mpumalanga Black Aces, Afurika Warriors,Bay Stars, Chippa United, Golden Arrows, CAPS United na Township Rollers muri 2015-2016 ku gikombe cya shampiyona ya Botswana ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Mascom Top 8 mbere y'uko agirwa Umuyobozi wa Tekinike ya Baroka muri Afurika y'epfo.


Mark Simon Harrison ubwo yarebaga uko abakinnyi barimo bakora imyitozo
Mark Simon Harrison ubwo yarebaga uko abakinnyi barimo bakora imyitozo

Muri Nyakanga 2017, yinjiye mu ikipe ya Zimbabwe Premier Soccer League Harare City nk'umuyobozi wa tekiniki.
Harare yatwaye igikombe cya Zimbabwe mu 2017 itsinze How Mine ibitego 3-1.

Mu 2018, yabaye umutoza w'iyi kipe maze yifatanya n'umuhungu we Ryan Harrison, winjiye muri iyi kipe nk'umunyezamu.

Ku ya 8 Mutarama 2020, yagizwe umutoza mukuru wa Highlanders yo muri Zimbabwe Premier Soccer League ku masezerano y'imyaka ibiri.

Ku ya 1 Kanama 2021, Harrison yagizwe umutoza mu ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya. Yagerageje gushyira mu ikipe uburyo bwo gusatira.
Yatandukanye nayo ku ya 29 Mutarama 2022.

Ku ya 27 Nzeri 2022, Harrison yagizwe umuyobozi wa tekiniki mu ikipe ya Mighty Wanderers yo muri Super League of Malawi ku masezerano y'imyaka ibiri.
ikipe yari inyuma y'ikipe ya Nyasa Big Bullets yayoboye shampiyona amanota 15 ubwo yahabwaga inshingano.
Yavuye muri iyi kipe nyuma yo kurangiza ari uwa gatatu muri shampiyona ya 2023 Super League of Malawi, ahita asubira mu Bwongereza.

Mark Harrison wagiye gutoza Kiyovu Sports Club asimbuye Haringingo Francis Christian wagiye gutoza Rayon Sports Club

Kuva Haringingo yava muri Kiyovu Sports Club, ntabwo yigeze ishaka undi mutoza mukuru ahubwo inshingano zasigaranye Sebarera Ayubu Khaliru wari usanzwe ari umutoza wongerera imbaraga.

Mark Harrison azungirizwa na Rubangura Omar wahoze muri Rutsiro FC wamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports Club ndetse na Sebarera Ayubu Khaliru wongerera ingufu wongereye amasezerano batazira ‘Urucaca’.


Umutoza Mark Simon Harrison n'abungiriza be
Umutoza Mark Simon Harrison n'abungiriza be

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize