Kapiteni wa APR FC yagize icyo asaba abafana bayo mbere yo guhura na Rayon Sports
Imikino

Kapiteni wa APR FC yagize icyo asaba abafana bayo mbere yo guhura na Rayon Sports

Admin User2026 Gicurasi 1815 min gusoma
Kapiteni wa APR FC yagize icyo asaba abafana bayo mbere yo guhura na Rayon Sports
Sanga:
writer.umunsi.com

Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yasabye abafana b’iyi kipe kuzaza ari benshi kubashyigikira ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro bazahuramo na Rayon Sports.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wa Shampiyona APR FC yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 3-0 ku munsi wa 32 wa shampiyona.

Niyomugabo yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka itari yoroshye kuko yaranzwe n’ibigeragezo byinshi, ariko ko ikipe yabo yakomeje gukorana imbaraga kugeza igeze ku ntego yo gutwara igikombe.

Yagize ati: “Iyi shampiyona yari ikomeye cyane kandi harimo ibigeragezo byinshi, ariko twakomeje gusunika hamwe n’Imana kugira ngo tugere ku ntego zacu.”

Agaruka ku mvune afite, yavuze ko ataramenya igihe azagarukira mu kibuga kuko abaganga ari bo bazagena igihe azabasha kongera gukina.

Mbere y’umukino wa nyuma uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu, Niyomugabo yasabye abafana ba APR FC kuzaba hafi y’ikipe yabo kuko ari umukino umwe uzagena uwegukana igikombe.

Ati: “Final ntabwo iba ifite umukino ubanza n’uwo kwishyura. Ni umukino umwe gusa ugomba kuvamo uwegukana igikombe. Turasaba abafana bacu kuzaza badushyigikire kandi badutere ingabo mu bitugu kugira ngo dushobore kugera ku ntsinzi.”

Yashimangiye ko abakinnyi, abafana n’ubuyobozi bwa APR FC bafite intego imwe yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro.

Abajijwe ku bitekerezo byari byavuzwe ko APR FC itakabaye ihabwa igikombe cya shampiyona ahubwo kigahabwa Al Hilal, Niyomugabo yavuze ko atabiziho byinshi kuko icyo ashyira imbere ari ugukina no gufasha ikipe ye gutwara ibikombe.

niyo-9-2ee5b.jpg

niyo_-932ea.jpg

480402675_1367120111400963_4438965859625129750_n.jpg

59335.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize