‎Jude Bellingham yakubise urushyi umukinnyi wa Argentine nyuma yo gutsindwa
Imikino

‎Jude Bellingham yakubise urushyi umukinnyi wa Argentine nyuma yo gutsindwa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 163 min gusoma
‎Jude Bellingham yakubise urushyi umukinnyi wa Argentine nyuma yo gutsindwa
Sanga:
writer.umunsi.com

Nyuma y'umukino wahuje Argentine n'Ubwongereza hagiye hanze amashusho agaragaza Jude Bellingham usanzwe akinira ikipe y'Igihugu y'Ubwongereza arimo gukubita urushyi Valentin Barco wa Argentine ubwo umuyobozi w'umukino yari amaze kuwurangiza.
‎

‎Ni mu mukino waranzwe n'ishyaka ryinshi gusa Ubwongereza bukananirwa guhagarara ku gitego bwari bwatsinze mu minota ya mbere y'igice cya Kabiri bigatuma Argentine icyishyura igatsinda n'ikindi.
‎

‎Hagati mu mukino Jude Bellingham yakunze kugaragara arimo gushyamirana n'abakinnyi batandukanye barimo na Lionel Messi wasaga n'utari ushaka gutera amahane ubwo Jude yari ashaka ko bakomeza impaka za ngo 'Turwane'.
‎

‎Ubwo umukino wari urangiye Argentine irimo kwishimira instinzi ya 2:1 , Jude yegereye Barco Valentin amukubita urushyi dore ko yasaga n'uwihebye ahagaze wenyine.
‎

‎Barco Valentin yahise amuhindukirana , amashusho yafashe na BBC agaragaza Jude Bellingham na Barco Valentin batandukanywa na Nico Paz mbere y'uko Nicolas Otamendi yazaga agasunika Bellingham.
‎

‎N'ubwo ntakiratangazwa kugeza ubu , amakuru avuga ko Jude w'imyaka 23 ashobora gufatirwa ibihano na FIFA kubera imyitwarire mibi yagaragaje.

Jude Bellingham yagaragaje amahane menshi ku mukino batsinzwemo na Argentine
Jude Bellingham yagaragaje amahane menshi ku mukino batsinzwemo na Argentine

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize