José Mourinho Yahagaritswe Iminsi 11 Nyuma yo Gutongana n’Umutoza Wungirije wa FC Porto
Imikino

José Mourinho Yahagaritswe Iminsi 11 Nyuma yo Gutongana n’Umutoza Wungirije wa FC Porto

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 133 min gusoma
José Mourinho Yahagaritswe Iminsi 11 Nyuma yo Gutongana n’Umutoza Wungirije wa FC Porto
Sanga:
writer.umunsi.com

Umutoza w’ikipe ya SL Benfica, José Mourinho, yahagaritswe iminsi 11 n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe rishinzwe umupira w’amaguru muri portugal nyuma yo guterana amagambo n’umutoza wungirije wa FC Porto mu mukino ukomeye usanzwe uhuza aya makipe y’amakeba uzwi O classico. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Mourinho ahawe ikarita itukura mu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 ku Cyumweru gishize. Ibi bituma atazatoza Benfica mu mikino ibiri iri imbere.

Akanama gashinzwe imyitwarire kavuze ko Mourinho ari we watangiye ayo makimbirane nyuma yo gukora ikimenyetso akoresheje urutoki n’igikumwe, anabwira umutoza wungirije wa Porto, Lucho González, ko aciriritse. Ibi byatumye González yuzura uburakari maze amusubiza amwita umugambanyi. González na we yahanishijwe igihano cyo guhagarikwa umukino umwe ndetse n’iminsi umunani.

Mourinho yahawe kandi igihano cy’umukino umwe kubera ikarita itukura yahawe mu minota ya nyuma y’uwo mukino, aho yasohotse mu gace k’abatoza akagerageza gutera umupira werekeza ku ntebe y’abasimbura ba Porto mu gihe yishimiraga igitego. We yavuze ko yari agamije kuwutera mu bafana bari mu bibuga. Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Portugal, Mourinho azasiba umukino Benfica izakiramo FC Arouca ku wa Gatandatu, ndetse ntazaba ari ku ntebe y’abatoza mu mukino uzahuza Benfica na Vitória de Guimarães ku wa 21 Werurwe.

Ikipe ya Benfica yatangaje ko itishimiye ibi bihano, ivuga ko “bitaboneye kandi bidafite ishingiro,” ndetse ko igiye kujuririra iki cyemezo.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize