Iyikubise inkonji mu ruhara ! Espanye igeze ku mukino wanyuma itsinze Ubufaransa, uko umukino wagenze
Imikino

Iyikubise inkonji mu ruhara ! Espanye igeze ku mukino wanyuma itsinze Ubufaransa, uko umukino wagenze

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 143 min gusoma
Iyikubise inkonji mu ruhara ! Espanye igeze ku mukino wanyuma itsinze Ubufaransa, uko umukino wagenze
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Espanye igeze ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026 itsinze Ubufaransa 2:0 mu mukino wa ½ cy’irangiza , kuri Stade Arlington yo mu Mujyiw a Dallas. Ni umukino wahiriye Espanye cyane kurenza Ubufaransa.

Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ku ruhande rw’ikipe y’Igihugu ya Espanye kuko yashakaga guca agahigo ko gutsinda Ubufaransa bwahabwaga amahirwe n’abantu benshi kubera uburyo ari ikipe ifite ba myugariro ndetse n’imbere hameze neza hashingiwe ku mikino babanje muri iri rushanwa.

Uko umukino wagiye utambuka , Espanye yagiye igaragaza imbaraga cyane kurusha Ubufaransa kugeza ubwo ku mukino wa 22 Mikel Oyarzabal yatsindaga Penaliti yatewe neza , Espanye igahita iyobora umukino utyo ndetse no ku munota wa 58’ Pedro Porro na we agashyiramo icya Kabiri cyakomeje guha icyizere abafana ba Espanye.

Kugeza ku munota wa 73 w’umukino ikipe ya Espanye yari imaze gutera amashoti 8 mu gihe ikipe y’Ubufaransa yari imaze gutera amashoti 9 bigaragaza uburyo nayo yarwanaga no gushaka igitego amahirwe akaba make , gusa ayerekezaga mu izamu akaba ari 2 ku ruhande rwa Espanye n’ishoti 1 ku ruhande rw’Ubufaransa.

Kugezak u munota wa 74’ w’umukino ikipe ya Espanye niyo yari iyoboye umukino mu kwiharira umupira kuko yari ifite 54% naho Ubufaransa bufite 46% ndetse muri rusange ikipe yitwaye neza yari Espanye kuko muri byose yari iri kuri 91% Ubufaransa buri kuri 2% ibintu bihabanya n’ibyari byitezwe ku ikipe y’Ubufaransa yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Isi.

Ikipe ya Espanye yakoze ibyo andi makipe yananiwe muri iri rushanwa ry’igikombe cy’Isi ari byo gutsinda ibitego bibiri mu izamu ry’Ubufaransa ku busa. Muri uyu mukino ikipe y’Ubufaransa yabonye amahirwe yo gutsinda ariko gushyira umupira mu izamu bikaba ingorabahizi.

Lamine Yamal wa Espanye , yakomeje gushaka uko atsinda igitego ndetse atanga umupira wavuyemo igitego ariko abura amahirwe yo gutera mu izamu.

Ubwo Gianni Infantino Perezoda wa FIFA bamwerekanaga kuri Televiziyo za Rutura muri Stade , abafana bamuvugirije induru nk’ikimenyetso cy’uko atishimiwe na gato kandi ari we uyoboye iyo mikino.

Ibi benshi bemeza ko biruka ku manyanga yagiye agaragaza muri iri rushanwa rifatwa nk’irya mbere ku Isi.

Kgeza ku munota wa 90+1 (7) w'umukino , ikipe y'Ubufaransa yari imaze gutera amashoti 11 ku 9 ya Espanye ariko ku Bufaransa ayerekeza mu izamu yari 2 gusa yanganyaga na Espanye. Aha haburaga iminota igera kuri 6 gusa ngo Espanye igere ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi.

Muri uyu mukino ikipe ya Espanye yarushije cyane ikipe y'Ubufaransa ya Dembele na Kylian Mbappe wari wahigiye gukosora Lamine Yamal wagambye kubatsinda akaba abigezeho.



Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize