Intambara y’amagambo hagati ya Rugaju na Lorenzo ikomeje kuvugisha benshi
Imikino

Intambara y’amagambo hagati ya Rugaju na Lorenzo ikomeje kuvugisha benshi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 143 min gusoma
Intambara y’amagambo hagati ya Rugaju na Lorenzo ikomeje kuvugisha benshi
Sanga:
writer.umunsi.com
Intambara y’amagambo hagati ya Rugaju na Lorenzo ikomeje gufata indi ntera, aho buri umwe akomeje gutambutsa ubutumwa busa n’ubwibasira mugenzi we. Ibi byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’itangazamakuru, abafana babo bagahita bifatamo ibice. Byatangiye nyuma y’ibitekerezo n’amagambo umwe yatangaje anenga undi, ibintu byatumye ubushyamirane bugaragara ku mugaragaro. Ku wa 13 Gashyantare 2026, Lorenzo mu kiganiro cyitwa Urukiko rw’Ikirenga cyatambukaga kuri SK FM, yavuze amagambo akomeye ashingiye ku kuba atazemera guterwa ubwoba cyangwa kugwa mu mitego y’ibinyoma. Yashimangiye ko atemera ko ibimuvugwaho mu itangazamakuru bishobora kumuhungabanya, avuga ko adashobora gusubiza buri kinyoma cyose kimwandikwaho. Yanavuze ko yizera ko ukuri kuzajya kumurengera aho gusubiza buri gihuha. Lorenzo kandi yagaragaje ko atanyuzwe n’uko hari abo avuga ko bahise bamuvugaho mu buryo yumva bumuhabanye, anagaruka ku kuba hari ibimuvugwaho atemera. Ku rundi ruhande, hari n’abanyamakuru n’abayobozi b’ibitangazamakuru bagize icyo babivugaho. Sam Karenzi wa SK FM yatangaje ko bagerageza guha umurongo ibiganiro byabo kandi ko badashaka ko ibyawe byahinduka urubuga rwo gutaka abantu. Yavuze ko batifuza gukomeza gukoresha ibiganiro mu guhangana kwihariye hagati y’abantu. Na none kandi, undi munyamakuru wa Radio Rwanda yagiye kuri Instagram live asubiza ibyo Lorenzo yavugaga, agaragaza ko adashimishwa n’uko izina rye rishyirwa mu makimbirane. Yavuze ko hari amagambo atari akwiye gukomeza gutangazwa, anagaragaza ko yigeze gusaba ko ibyo byahagarara ariko ntibikurikizwe. Iyi ntambara y’amagambo yakomeje gukurura ibitekerezo byinshi, bamwe bashyigikira Rugaju abandi bakavuga ko Lorenzo ari mu kuri. Nubwo kugeza ubu ari amagambo gusa atambutswa mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hari abibaza niba bizahagarara cyangwa bizakomeza gufata indi ntera mu minsi iri imbere.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize