Ikipe ya  Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Imikino

Ikipe ya Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gicurasi 166 min gusoma
Ikipe ya  Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri
Sanga:
writer.umunsi.com

Ikipe ya Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est FC ibitego 2-1, ihita izanamukana na Unity FC mu Cyiciro cya Mbere.

Aya makipe yombi yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya nyuma isoza shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025/2026, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2026.

Umukino wabereye kuri Ngoma Stadium, aho Etoile de l’Est yari yakiriye Sunrise FC imbere y’abafana benshi. Sunrise FC yatangiye umukino isatira cyane maze ku munota wa gatandatu Kalu Daniel Ikpo atsinda igitego cya mbere ku mupira wari utewe kuri coup-franc ugahura na ba myugariro ba Etoile de l’Est mbere yo kwinjira mu izamu.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Etoile de l’Est yahise izamura imbaraga ishaka uko yakwishyura. Ku munota wa 21, Joel Emmanuel yatsinze igitego cyo kwishyura n’umutwe nyuma y’umupira mwiza wari uvuye ku ruhande.

Sunrise FC yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 30, Kalu Daniel yongeye kugerageza ishoti rikomeye ari mu rubuga rw’amahina ariko ubwugarizi bwa Etoile de l’Est bubasha kuwukuramo.

Ku munota wa 35, Daniel Kalu Ikpo yongeye gutsindira Sunrise FC igitego cya kabiri nyuma yo kuroba umunyezamu Kabera Bonheur wari wasohotse mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye Sunrise FC iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka ibitego, ariko abakinnyi bagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonaga imbere y’izamu.

Umukino warangiye Sunrise FC itsinze Etoile de l’Est ibitego 2-1, ihita yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri n’amanota 13 mu mikino ya kamarampaka. Sunrise FC kandi yahise izamuka mu Cyiciro cya Mbere, aho yaherukaga gukina mu mwaka wa 2024.

Ikipe ya Unity FC na yo yabonye itike yo kuzamuka nyuma yo kunganya na Intare FC ubusa ku busa, ikuzuza amanota 10. Ni bwo bwa mbere Unity FC igiye gukina mu Cyiciro cya Mbere cya shampiyona y’u Rwanda.

Mu gusoza iyi mikino ya kamarampaka, Sunrise FC yahembwe sheki ya miliyoni 25 Frw nk’ikipe yabaye iya mbere, mu gihe Unity FC yabonye miliyoni 20 Frw nk’iyabaye iya kabiri. Muri rusange, amakipe umunani ya mbere muri iyi shampiyona yagabanye miliyoni 105 Frw.

WhatsApp-Image-2026-05-16-at-18.03.23.jpeg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize