Igitego cya Leroy Jacques Mickels mu byiza bya FIFA Series 2026
Imikino

Igitego cya Leroy Jacques Mickels mu byiza bya FIFA Series 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 2311 min gusoma
Igitego cya Leroy Jacques Mickels mu byiza bya FIFA Series 2026
Sanga:
writer.umunsi.com

Igitego cya rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Leroy Jacques Mickels, cyashyizwe mu bitego byiza byagaragaye mu irushanwa rya gicuti rya FIFA Series 2026. Iri rushanwa ryabereye mu Rwanda hagati ya tariki ya 26 na 30 Werurwe 2026, rihuza amakipe y’ibihugu atandukanye ku isi ritegurwa na FIFA.

Mu mikino yabaye, u Rwanda rwagaragaje urwego rwiza, rutsinda imikino ibiri rwakinnye maze rwegukana igikombe cy’Itsinda A ryabereye kuri Stade Amahoro. Mu mukino wa mbere, Amavubi yatsinze Grenada ibitego 4-0, aho ibitego byatsinzwe na Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo. Nyuma yaho, mu mukino wa nyuma, u Rwanda rwatsinze Estonia ibitego 2-0, birimo igitego cya Bigirimana Abeddy n’icya Mickels, wanahise yegukana igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa.

Itsinda ry’inzobere mu bya tekinike muri FIFA ryemeje ko igitego cya Mickels cyari mu byaranze iri rushanwa kubera ubuhanga cyagaragaje. Uyu mukinnyi wari uhamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu yitwaye neza cyane, anakinana n’abavandimwe be, Joy Slayd Mickels na Joy Lance Mickels.

Iri rushanwa ryaranagaragayemo ibindi bitego byiza byatsinzwe n’abakinnyi batandukanye baturutse mu bihugu binyuranye, birimo Van Kilsdonk ukinira Aruba, Dudinha wa Brésil, Shinji wa Koreya y’Epfo, Massombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Loyola wa Chile, byose bikaba byerekanye urwego rwiza rw’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.

field_22844_26032722021219238-35fcd.jpg

field_22923_26033022124621398-71403.jpg

field_22923_26033022124629183-edaad.jpg

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize