Ibyaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027
Imikino

Ibyaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027

ADAM Yannick2026 Nzeri 930 min gusoma
Ibyaranze umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027
Sanga:
writer.umunsi.com

Bk Pro League 2026-2027 yatangiye ku wa gatandatu tariki 5 Nzeri 2026. Aho amakipe amwe yatunguwe andi nayo aratungurana.

Shampiyona yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize hakinwa umunsi wa mbere, watangiye tariki 5 Nzeri 2026 mu gihe wagombaga gutangira tariki 4 Nzeri 2026. 

Uyu mwaka muri Shampiyona Bk Pro League 2026-27 izakinwa n'amakipe 18, bivuze ko hazakinwa imikino 304, ikinwe mu minsi (journée )34.

Kiyovu Sports Club na Gorilla FC

Kiyovu Sports Club na Gorilla FC 
Umunsi wa mbere waranzwe no gutugurana ku makipe amwe n'amwe nkaho Kiyovu Sports Club yari yatwaye igikombe kiruta ibindi yatunguwe na Gorilla FC iyitsinda igitego 1-0. Indi kipe yatunguwe ni  Police FC yatsinzwe na Gicumbi FC ibitego 2-1.

Mu mikino itandatu (6) yakinwe ku munsi wa mbere amakipe atanu yabonye intsinzi. Mu gihe umukino umwe amakipe yagabanye amanota atatu.

Etoile de l'Est FC izamutse uyu mwaka yatsinzwe n'Amagaju FC ibitego 2-0. Marine FC yatangiye neza itsinda Kigali FC ibitego 2-0 mu gihe umukino umwe ariwo utarabonetsemo igitego wahuje Étincelles FC na Sunrise FC aho amakipe yanganyije 0-0.

‎Mu mikino itandatu yakinwe hatsinzwemo ibitego 10. Amakipe yari yakiriye imikino atatu niyo yabonye intsinzi ku munsi wa mbere mu gihe abiri yatakaje ndetse imwe ibona 3 inota rimwe. 
Amakipe yabonye intsinzi yabonye miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda nkuko biteganyijwe ko ikipe izajya ibona amanota atatu izajya ibona miliyoni.

Marine FC na Kigali FC

Marine FC na Kigali FC 

Umukinnyi w'Amagaju FC Tuyisenge Pacifique niwe watsinze igitego cya mbere muri Shampiyona BK Pro League 2026-2027.

Mu bitego 10 byatsinzwe 4 byatsinzwe kuri Penalite mu gihe ibitego bitandatu byatsinzwe bisanzwe ibitego birenze kimwe. 

Muri ibi bitego byose nta mukinnyi witsinze igitego mu gihe bine (4) byinjiye kuri penaliti.  w' Amagaju FC niwe watsinze igitego cya mbere muri Bk Pro League 2026-27.

Umukinnyi n'Amagaju FC niwe watsinze igitego cya mbere muri BK Pro League 2026-2027 bakina na Étoiles de l'Est FC

Umukinnyi n'Amagaju FC niwe watsinze igitego cya mbere muri BK Pro League 2026-2027 bakina na Étoiles de l'Est FC 

Mu gice cya mbere hinjiye ibitego bine (4) naho mu gice cya kabiri hinjira ibitego bitandatu (6).

‎

‎Umukino umwe niwo utarabonetsemo igitego wahuje Etincelles FC na Sunrise FC  mu gihe umukino wa Police FC na Gicumbi ariwo wabonetsemo ibitego byinshi bitatu (3) ku mpande zombi.

‎

‎Kuri uyu munsi wa mbere hakinwe imikino itandatu (6) mu mikino icyenda (9) yagombaga kuba. 

Hasigaye imikino itatu  y'amakipe ahagarariye igihugu (Rwanda ) mu mikino Nyafurika ndetse n'ayo muri Sudani arimo gukina shampiyona y'u Rwanda BK Pro League 2026-2027 ku nshuro ya kabiri imikino ikaba izaba nyuma yarabaye ibirarane. Iyo mikono harimo umukino uzahuza Rayon Sports FC na Al Merrikh FC, Bugesera FC na Al Hilal FC ndetse n'uwa APR FC na Musanze FC.

Mukura VS na Gasogi United FC

Mukura VS na Gasogi United FC 

Uko imikino yarangiye ku munsi wa mbere wa BK Pro League 2026-2027

Uko imikino yarangiye ku munsi wa mbere wa BK Pro League 2026-2027

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize