Hakim Hamissi afashije Kiyovu Sports Club gutwara igikombe nyuma y'imyaka 33.
Imikino

Hakim Hamissi afashije Kiyovu Sports Club gutwara igikombe nyuma y'imyaka 33.

ADAM Yannick2026 Kanama 31205 min gusoma
Hakim Hamissi afashije Kiyovu Sports Club gutwara igikombe nyuma y'imyaka 33.
Sanga:
writer.umunsi.com

Igitego cya Hakim Hamissi cyo ku munota wa 84 nicyo gihesheje Kiyovu Sports Club gutwara igikombe nyuma y'imyaka 33.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, ni bwo kuri Kigali Pelé Stadium, habereye umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu mwaka wa 2025/26, nubwo nta n’imwe yatwaye igikombe na kimwe mu bikomeye bikinirwa mu Rwanda, yaba icya Shampiyona n’icy’Amahoro.

Choosing Quality Sports Equipment

‎Police FC ntabwo yari ifite kapiteni wayo, Nsabimana Eric ‘Zidane’ wavunikiye mu mukino wa 1/2 ikipe ye yakinnye na Rayon  Sports.

‎

‎Kiyovu Sports Club nayo yarifite  Hakim Hamiss, wabonye ibyangombwa nyuma yo gutsinda Gasogi United FC mu bujurire igategekwa kumuha ibaruwa imurekura.

Downloading Interactive Geographic Maps

‎

‎Ugereranyije n’imikino amakipe yombi yakuyeho itike zo gukina uyu mukino wa nyuma, uyu mukino wagendaga buhoro cyane, kuko nta n’imwe yageragezaga kugera imbere y’izamu kenshi ngo ishake igitego.

‎Mu gice cya mbere Kiyovu Sports Club yabonye koruneri ebyiri mu gihe Police FC yabonye koruneri eshatu.

‎

‎Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

‎

‎Mu Gice cya Kabiri 

‎

‎Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, kurusha mu gice cya mbere, ariko Kiyovu Sports Club isatira cyane Police FC, ihita ibona n’amahirwe akomeye ku ishoti rikomeye ryageragejwe na Hamis Hakim ku munota wa 49, ariko rinyura hejuru y’izamu gato.

‎

‎Nyuma y’umunota umwe gusa Police FC yahise igera imbere y’izamu rya Kiyovu Sports Club ibona koruneri yavuyemo akavuyo, Kwitonda Alain atera ishoti mu izamu rikurwamo n’umunyezamu wa Kiyovu Sports  club James Desire.

Choosing Quality Sports Equipment

‎‎Nyuma y’umunota umwe gusa Police FC yahise igera imbere y’izamu ry’Urucaca ibona koruneri  Kwitonda Alain atera ishoti mu izamu rikurwamo n’umunyezamu wa Kiyovu Sports Club, James Desire.

‎Umutoza wa Kiyovu Sports Club, Harrison Mark Simon, yakoze impiduka mu kibuga akuramo Lola Kanda Moise, Shaban Kagayo na Rwabuhihi Placide, ashyiramo Mugisha Didier, Gihozo David na Avit Nkundimana.

‎Ni mu gihe Rkyek Jaafar utoza Police FC yakuyemo Tangara Keffa, Iradukunda Simeon na Luc Bide  ashyiramo Ingabire Chrisman, Ekeson Okorie na Manishimwe Djabel.

‎

‎Ku munota wa 84 w’umukino, myugariro wa Kiyovu Sports Club Ntwali Asman yahinduye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, usanga Hakim Hamis ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, aragarama ashyira umupira mu izamu atsinda igitego.

Hakim Hamissi watsinze igitego cyatumye Kiyovu Sports Club yegukana Igikombe

Hakim Hamissi watsinze igitego cyatumye Kiyovu Sports Club yegukana Igikombe 

Choosing Quality Sports Equipment

‎‎Iki gitego ni cyo cyahesheje intsinzi Kiyovu Sports club yegukana Igikombe cya FERWAFA Super Cup nubwo yabaye iya gatatu muri shampiyona y’umwaka ushize wa 2025/26.

‎Kiyovu Sports Club yegukannye igikombe na miliyoni 40 Frw, mu gihe Police FC yo yzhawe miliyoni 20 Frw.‎‎

Kiyovu Sports Club itwaye igikombe nyuma y'imyaka 33 kuko yaherukaga gutwara igikombe mu mwaka w'i 1993.

Kiyovu Sports Club yatwaye igikombe cya Ferwafa Turbo KingSuper Cup 2026

Kiyovu Sports Club yatwaye igikombe cya Ferwafa Turbo KingSuper Cup 2026

Abakunzi ba Kiyovu Sports Club bari baje ari benshi

Abakunzi ba Kiyovu Sports Club bari baje ari benshi

Choosing Quality Sports Equipment

 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize