George Weah yanenze icyemezo cya CAF ku gikombe cya Afurika, avuga ko cyangije isura y’umupira wa Afurika
Imikino

George Weah yanenze icyemezo cya CAF ku gikombe cya Afurika, avuga ko cyangije isura y’umupira wa Afurika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 233 min gusoma
George Weah yanenze icyemezo cya CAF ku gikombe cya Afurika, avuga ko cyangije isura y’umupira wa Afurika
Sanga:
writer.umunsi.com

Umunya Afurika rukumbi watwaye balond’or mu 1995, George Weah, yanenze bikomeye icyemezo cya CAF cyo kwambura Senegal igikombe cya Africa ikagiha Morocco. Yavuze ko iki cyemezo cyangije cyane icyizere n’isura y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika. Weah yavuze ko iki cyemezo kidafite ishingiro mu mategeko agenga umupira w’amaguru, agaragaza ko amategeko ya FIFA atemerera guhindura ibyemezo byafashwe mu kibuga nyuma y’umukino.

Yagize ati: “Iki cyemezo cyasize inkovu ku mupira wa Afurika, ndetse gitesha icyizere uburinganire, ukuri n’imiyoborere y’umupira ku mugabane. ” Umukino wa nyuma wabereye i Rabat mu gihugu cya Morocco ku wa 18 Mutarama waranzwe n’impaka zikomeye, nyuma y’uko abakinnyi ba Senegal bavuye mu kibuga mu rwego rwo kwamagana ibyemezo by’abasifuzi, birimo igitego cyabo cyanzwe n penaliti yahawe Morocco. Sadio Mané yaje kuyobora bagenzi be bagaruka mu kibuga, umukino urakomeza.

Nyuma yikosa ryari ryateje impagarara, Penaliti ya Morocco yaje guterwa na Brahim Díaz ariko ntiyayinjiza, maze Senegal itsinda 1-0 mu minota y’inyongera. Nyuma, komite ishinzwe ubujurire ya CAF yahinduye icyemezo cy’umukino, itangaza ko Morocco ari yo yatsinze ku bitego 3-1, ishingiye ku myitwarire ya Senegal. Weah yakomeje avuga ko umusifuzi ari we ufite ububasha busesuye ku byemezo byo mu kibuga, kandi ko bidakwiye guhindurirwa mu biro.

Yagize ko “Umukino urangiye, ibisubizo byabonetse mu kibuga bigomba kuguma uko biri. Umupira w’amaguru ubera mu kibuga, si mu biro. ” Yanahakanye amakuru yamuvugwagaho ku mbuga nkoranyambaga ko yaba ashyigikiye icyemezo cya CAF, avuga ko ari ibinyoma.

Mu minsi ishize nibwo Senegal yatangaje ko igiye kujuririra iki cyemezo mu rukiko mpuzamahanga rukemura impaka za siporo, Court of Arbitration for Sport (CAS), aho Weah yavuze ko ayishyigikiye. Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora gushyiraho urugero rubi ku marushanwa azaza, aho amakipe azajya agira impungenge ko ashobora kwamburwa ibikombe nyuma yo gutsinda mu kibuga.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize