FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame
Imikino

FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame

ADAM Yannick2026 Nzeri 258 min gusoma
FOOTBALL: AFCON PAMOJA 2027 QUALIFIERS : U Rwanda rutsinze Liberia mu mukino warebwe na Perezida Kagame
Sanga:
writer.umunsi.com

U Rwanda rubonye intsinzi imbere ya Liberia mu mukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame muri Stade Amahoro mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika Pamoja 2027.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Nzeri 2026 ikipe y'u Rwanda (Amavubi ) yatangiye urugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika Pamoja 2027 izabera muri Tanzania- Kenya -Uganda.

Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00) kuri Stade Amahoro i Remera, watangiye Liberia ihuzagurika cyane.

Ku munota wa kabiri, u Rwanda rwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira mwiza yahawe na Mikel Leroy Jacques wari ku ruhande rw'ibumoso.

Amavubi yakomeje gukina neza ariko na Liberia ikanyuzamo igakina neza cyane cyane hagati mu kibuga.

Ku munota wa 33, u Rwanda, rwatsinze igitego cya kabiri, gitsinzwe na Mickels Leroy Jacques wari watanze umupira w'igitego cya Biramahire Abeddy.

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira igitego 

‎‎Ni igitego cyatsinzwe nyuma y'akazi gakomeye kakozwe na Byiringiro Gilbert wazamukanye umupira yiruka cyane ku ruhande rw'iburyo maze ageze hafi y'urubuga rw'amahina aha umupira mwiza Mickels Joy-Lance wakozeho byoroheje usanga aho Murumuna we yari ahagaze ahita atsinda iki gitego cyiza.

Ku munota wa 33 w'igice cya mbere nibwo Perezida Paul Kagame yinjiraga muri Stade Amahoro aje gukurikirana uyu mukino. 

Perezida Paul Kagame ubwo yageraga muri Stade Amahoro

Perezida Paul Kagame ubwo yageraga muri Stade Amahoro 
Ari nako abanyarwanda (abakunzi ) n'umupira bamwakiranaga n'urufaya rw'amashyi menshi, nubwo muri rusange Stade Amahoro itari yuzuye gusa muri rusange bari bitabiriye ari benshi ku kigero cya 80%.

Ku munota 37, Liberia yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Sylvanus Nimely, nyuma y’amakosa yakozwe na ba myugariro b’u Rwanda.

Umuzamu wa Liberia na Mugenzi we bishimira igitego bari bamaze gutsinda

Umuzamu wa Liberia na Mugenzi we bishimira igitego bari bamaze gutsinda

Ku munota wa 44, u Rwanda rwatsinze igitego cya gatatu kuri penaliti yatewe neza na Joy Lance Mickels nyuma yo gukora umupira ku basore ba Liberia, ku mupira wari utewe na Mugisha Bonheur Casemiro.

Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye n'ibitego 3-1 cya Liberia
‎
Mu gice cya Kabiri

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka k'uruhande rwa Liberia.

Amakipe yakomeje gukina neza ashaka uko yabona igitego, ariko amahirwe bagiye babona ntibayabyaza umusaruro ndetse ari nako abatoza bakoraga impinduka zitandukanye ku mpande zombi ariko ntacyo zatanze.

Ku munota wa 61 ,umukinyi Liberia Sherman yahawe ikarita y'umutuku nyuma yo gukorera ikosa Mugisha ndetse no ku yanabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 50 yari yabonye ikarita y'umuhondo yari yinjiye mu kibuga asimbuye mu gice cya Kabiri.

N'umukino warimo ishyaka ku mpande zombi

N'umukino warimo ishyaka ku mpande zombi

Ku munota wa 80 Liberia yabonye kufura ariko mu gihe bo bavugaga ko ari penalite ariko umusifuzi avuga ko ikosa ryabereye inyuma y'urubuga rw'izamu.
Umukino warangiye u Rwanda rutsinze Liberia ibitego 3-1.

Perezida Paul Kagame,Minisitiri wa Sports na Perezidante wa FERWAFA

Perezida Paul Kagame,Minisitiri wa Sports na Perezidante wa FERWAFA 

Nyuma y'umukino Umutoza wa Liberia Adil yavuze ko impamvu yatumye atsindwa aruburyo bafashwe nabi kuri hotel mbere yo kuza ku kibuga,aho yavuze ko abashinzwe umutekano babanje kubabuza kugenda,bikaba biri mu byahungabanyije abakinnyi be,ndetse avuga ko n'umusifuzi atababaniye neza kuko we asanga  umukino wari kurangira ari igitego 1-1 kuko ntiyemera penalite yahawe u Rwanda ndetse na kimwe mu bitego byatsinzwe ndetse avuga ko umusifuzi yamwimye penalite yariyo.

Umukino utaha iteganyijwe kuba tariki 29 Nzeri 2026 u Rwanda ruzakina na Cap Vert mu gihe Liberia izakina na Mali.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize