Final ya Arsenal na PSG yabaye intsinzi ikomeye kuri Visit Rwanda
Imikino

Final ya Arsenal na PSG yabaye intsinzi ikomeye kuri Visit Rwanda

UWAYO Eddy2026 Gicurasi 305 min gusoma
Final ya Arsenal na PSG yabaye intsinzi ikomeye kuri Visit Rwanda
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu ijoro ritegerejwe n’abakunzi ba ruhago ku Isi yose, amakipe nka Arsenal na Paris Saint-Germain (PSG akomeje kwitegura guhatanira igikombe cya UEFA Champions League kuri Puskás Aréna i Budapest muri Hungary.

Ariko mu gihe impaka ari zose ku bakinnyi, amayeri y’abatoza n’ushobora kwegukana igikombe, hari undi mukinnyi wari umaze kugaragaza ko ari mu batsinze bakuru b’iyi final nubwo atari ku kibuga.

Nubwo nta kipe yarwo yari muri UEFA Champions League, izina ry’u Rwanda ryari rimaze kugera ku rwego rwo hejuru muri iri rushanwa binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, isanzwe ifitanye amasezerano y’ubufatanye n’amakipe yombi yari ageze ku mukino wa nyuma.

Uru rugendo rwo kwamamaza igihugu binyuze muri siporo rwatangiye mu 2018 ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangazaga ubufatanye na Arsenal FC. Muri ayo masezerano, Visit Rwanda yabaye ikirango kigaragara ku kuboko kw’imyambaro y’iyi kipe ndetse iba n’umufatanyabikorwa wayo mu rwego rw’ubukerarugendo.

Mu mpera za 2019, u Rwanda rwakomeje kwagura iyi gahunda rusinya amasezerano na Paris Saint-Germain, imwe mu makipe afite izina rikomeye ku Isi. Ubu bufatanye bwafashije u Rwanda kwamamaza ubukerarugendo, umuco, amahirwe y’ishoramari ndetse n’ishusho yarwo ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe amaso y’abakunzi ba ruhago yerekeje i Budapest, abayobozi batandukanye b’u Rwanda na bo bari bamaze kugera muri icyo gihugu mu rwego rwo gushyigikira ayo makipe yombi. Muri bo harimo Umuyobozi Mukuru wa RDB Jean-Guy Afrika, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe, Umuyobozi Wungirije wa Rwanda Convention Bureau Maeva S.K. Habyarimana, Ambasaderi Johnston Busingye ndetse na Ambasaderi François Nkulikiyimfura.

Kwamamaza igihugu binyuze muri ruhago byakomeje kuba imwe mu ngingo zitavugwaho rumwe mu myaka ishize. Hari ababajije bati: “Kubera iki igihugu cyo muri Afurika gishora miliyoni z’amadolari mu makipe y’i Burayi kandi gifite ibibazo byinshi mu karere?”

Ariko ku ruhande rw’abasesenguzi mu itumanaho no kubaka ibirango by’ibihugu, siporo yabaye kimwe mu bikoresho bikomeye byo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga. Muri iki gihe, ibihugu byinshi birushanwa kubaka isura yabyo binyuze mu muco, ikoranabuhanga, imyidagaduro na siporo aho gukoresha gusa imbaraga za dipolomasi gakondo.

Afurika ni umwe mu migabane ifite abafana benshi ba ruhago y’i Burayi. Amakipe nka Arsenal, PSG, Bayern Munich na Atlético Madrid afite miliyoni z’abakunzi bakurikirana ibikorwa byayo buri munsi. U Rwanda rwabonye muri uru rukundo rwa ruhago amahirwe yo kugeza ubutumwa bwabwo ku bantu benshi kurushaho.

Ni yo mpamvu mbere y’uko final ya UEFA Champions League itangira, Visit Rwanda yari yamaze kungukira ku kuba ikirango cyayo cyaragaragaraga ku rwego rwo hejuru cyane kuruta ibindi bihe byinshi byashize. Miliyoni z’abafana ku migabane yose zari kongera kubona no kumva izina ry’u Rwanda mu birori bikurikirwa cyane ku Isi.

Ikindi cyatumye benshi bavuga ku Rwanda muri iri rushanwa ni uko amakipe yose yari ageze muri ½ cya UEFA Champions League yari afitanye imikoranire na Visit Rwanda. Arsenal na PSG zageze ku mukino wa nyuma, mu gihe Bayern Munich na Atlético Madrid na zo zisanzwe ziri mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda.

Ibi byatanze ishusho yihariye yerekana uburyo igihugu gito cyo muri Afurika cyabashije kwigaragaza mu marushanwa akurikirwa n’amamiliyoni y’abantu ku Isi yose.

Nta mukinnyi w’umunyarwanda wari mu kibuga. Nta kipe yo mu Rwanda yari muri Champions League. Nta n’ubwo u Rwanda  rwakiriye umukino wa nyuma. Ariko ruri mu nkuru zikomeye z’iyo final kubera ubufatanye n’igenamigambi ry’igihe kirekire ryatumye izina ryarwo rigera kure.

Mu gihe amaso y'Isi yose ahanze ku ikipe igomba kwegukana UEFA Champions League, u Rwanda rwo rwamaze kwandika indi nkuru y'intsinzi. Atari iy'ibitego cyangwa ibikombe, ahubwo iy'uko rwakomeje kwigaragaza no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze muri siporo, ubukerarugendo n'ubufatanye n'amakipe akomeye ku Isi.

Iyo ni intsinzi itagaragarira ku kibuga, ariko igakomeza gutuma u Rwanda ruboneka mu birori bikomeye kurusha ibindi muri ruhago y’Isi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize