FC Barcelona mu makipe agowe n'ibihe nyuma yo gutsindwa
Imikino

FC Barcelona mu makipe agowe n'ibihe nyuma yo gutsindwa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 143 min gusoma
FC Barcelona mu makipe agowe n'ibihe nyuma yo gutsindwa
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu mikino ya 1/4 cya UEFA Champions League ya 2025/2026, amakipe akomeye arimo FC Barcelona, Real Madrid na Liverpool FC ari mu bihe bikomeye nyuma yo gutsindwa imikino ibanza, ibintu bibashyira ku gitutu gikomeye mbere y’imikino yo kwishyura.

Kuri uyu wa Kabiri, Atlético Madrid irakira FC Barcelona ku kibuga cya Civitas Metropolitano, nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Nubwo bimeze bityo, umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal yatangaje ko ikipe ye yizeye gukora ibishoboka byose igasezerera Atlético Madrid, agaragaza ko batagomba gukora ibitangaza ahubwo bisaba imbaraga n’ubwitange.

Amateka agaragaza ko Atlético Madrid ifite amahirwe menshi kuko imaze imikino 10 idatsindirwa iwayo mu marushanwa y’i Burayi ihura n’andi makipe yo muri Espagne. Ku rundi ruhande, FC Barcelona ifite imibare itayishimishije kuko mu mikino 11 iheruka yakinnye n’amakipe yo muri Espagne iri hanze, yatsinzemo umwe gusa.

Undi mukino ukomeye utegerejwe kuri uyu wa Kabiri ni uzahuza Liverpool FC na Paris Saint-Germain ku kibuga cya Anfield. Liverpool ifite akazi katoroshye ko kwishyura ibitego 2-0 yatsinzwe mu mukino ubanza. Aya makipe afite amateka aheruka aho PSG yasezereye Liverpool kuri penaliti mu mwaka ushize, ibintu bituma uyu mukino utegerezwa n’amarangamutima menshi.

Ku wa Gatatu, Real Madrid izasura FC Bayern Munich mu Budage, ishaka gutsinda byibura ibitego 2-0 kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/2, nyuma yo gutsindwa 2-1 mu mukino ubanza. Uyu mukino nawo uzaba ukomeye cyane bitewe n’amateka akomeye aya makipe yombi afite muri iri rushanwa.

Mu wundi mukino, Arsenal FC izakira Sporting CP ku kibuga cya Emirates Stadium. Arsenal iri mu mwanya mwiza wo gukomeza nyuma yo gutsinda 1-0 mu mukino ubanza wabereye muri Portugal.

Muri rusange, imikino yo kwishyura ya 1/4 cya UEFA Champions League iritezweho kuba ishimishije cyane, aho amakipe amwe azaba ashaka gukora ibishoboka byose ngo ahindure amateka, mu gihe andi azaharanira gukomeza urugendo rwayo yerekeza ku gikombe.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize