Fally Ipupa yambitswe umudari udasanzwe na Perezida wa DR Congo
Imikino

Fally Ipupa yambitswe umudari udasanzwe na Perezida wa DR Congo

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kamena 731 min gusoma
Fally Ipupa yambitswe umudari udasanzwe na Perezida wa DR Congo
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Antaoine Felix Tshisekedi yambitse umudari w’ishimwe umuhanzi Fally Ipupa Nsimba w’imyaka 48 y’amavuko , nyuma y’ibitaramo bibiri bikomeye yakoreye ku kibuga Stade de France mu Bufaransa muri Gicurasi muri uyu mwaka.

Fally Ipupa afatwa nk’umuhanzi wa mbere muri Afurika uvuga Igifaransa wabashije kuzuza iyo Stade ikomeye yakira abantu benshi kandi ikaba isanzwe iberamo ibitaramo bikomeye.

Mu muhango wo kumuha uwo mudari, Perezida Tshisekedi, yavuze ko atari kumuha umudari gusa ahubwo ari ukumushimira uburyo yihangana , ikinyabupfura agira, ubuzima bwe, uburyo yiyerekana ku rubyiniro ndetse n’urukundo rwo guhagararira abanye-Congo agira.

Felix Tshisekedi ati:”Binyuze mu muziki we , hari uburyo Congo , izamenyekana kandi igakundwa, igahuza abantu ndetse n’Isi yose ikayivuga”.

Muri uwo muhango Tshisekedi, yagarutse ku ndirimbo n’abahanzi batumye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imenyekana nka Papa Wemba, Evoloko Jocker , Jossaer N’Yoka Longo na Zaiki Langa Langa , Koffi Olomide , Werrason , JB Mpiana na Ferre Gola.

Ku ruhande rwa Perezid awa DR Congo ngo buri wese, ashobora gukomeza guserukira icyo Gihugu binyuze mu byo akora kandi akakigaragaza neza.

Yavuze ko kandi kwambika umudari Fally Ipupa atari ugushyiraho itandukaniro ry’abahanzi cyangwa ngo afunge inzira z’abandi, ahubwo ari ugufungura inzira no guha agaciro abana ba Congo bakora neza Igihugu cyabo kikamenyekana kandi nabo bagatera imbere.

Fally Ipupa yamenyekanye muri muzika ya Congo mu myaka 30 ishize, akaba yaragiye akorana indirimbo n’abarimo Koffi Olomide, kugeza ubu Fally akaba afite abamukurikira barenga za Miliyoni nyinshi ku mbuga nkoranyambaga ze.

fally_ipupa_decore_par_felix_tshisekedi_262.png

Perezida wa DR Congo na Fally Ipupa

fally_ipupa_decore_par_felix_tshisekedi_26_png_711_473_1.png

Fally Ipupa amaze kwabikwa umudari 

IMG-20260606-WA0020.jpg

xUDF7PmJNHFU0Vtr6Za0tg9FMMK6wTBPulWmVGdG.webp

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize