CECAFA Kagame Cup 2026Ikipe ya Mbere yageze muri 1/2 yamenyekanye ndetse n'ikipe ya mbere yo mu Rwanda irasezererwa
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2026Ikipe ya Mbere yageze muri 1/2 yamenyekanye ndetse n'ikipe ya mbere yo mu Rwanda irasezererwa

ADAM Yannick2026 Nyakanga 313 min gusoma
CECAFA Kagame Cup 2026Ikipe ya Mbere yageze muri 1/2 yamenyekanye ndetse n'ikipe ya mbere yo mu Rwanda irasezererwa
Sanga:
writer.umunsi.com

APR FC yarihagarariye u Rwanda yasezerewe n'ubwo yatsinze umukino wayo wa nyuma usoza itsinda.

Ku wa kane tariki 30 Nyakanga 2026 nibwo bakinnye imikino isoza itsinda rya mbere A.
Imikino yose uko ari ibiri isoza itsinda yabereye isaha imwe ku bibuga bitandukanye.
Mbere y'uko bakina iyi mikino isoza VIPERS FC niyo yari iyoboye itsinda kuko yarifite amanota 6/6 kuko yari yatsinze Imikino ibiri ibanza.

APR FC yari ihanzwe amaso n’abakunzi bayo benshi, yakiniye kuri Stade Amahoro ndetse inabona intsinzi yakuye kuri Vipers SC ubwo yayitsindaga ibitego 2-1.
APR FC yatsindiwe na Mamadou Traoré ku munota wa 38 na kapiteni wayo, Djibril Quattara ku munota w 62 ariko iyi ntsinzi yasize isezerewe itarenze kubera umwenda w'ibitego

Vipers FC yatsindiwe na Gusto Mulongo ku munota wa 40 ariko icyo gitego ntabwo cyari gihagije kuko basabwaga byibura kunganya cyangwa gutsinda ngo babone itike ya 1/2.

Gor Mahia FC yakiniye kuri Kigali Pelé Stadium yatsindiwe na Paul Okoth ku munota wa Gatatu, itsinda Garde Républicaine FC . Uyu mukino waje kurangira Gor Mahia FC iwutsinze ihita ibina itike ya 1/2.

Vipers FC n’ubwo yatsinzwe, izategereza kureba uko mu yandi matsinda abiri bazasoza imikino y’amatsinda.

Gor Mahia FC muri 1/2 izahura n'ikipe izaba yasoreje ku mwanya wa Kabiri mu matsinda yose ariko yitwaye neza kurusha izindi.

Uko itsinda rya Mbere ryarangiye

1. Gor Mahia FC yasoje ifite amanota atandatu n’ibitego bitanu izigamye, ik 2. Vipers FC banganya amanota ariko yo ikazigama ibitego bibiri mu gihe
3. APR FC ari iya Gatatu nayo n’amanota atandatu n’umwenda w’ibitego bibiri,
4. Garde Republicaine FC iza ku mwanya wa nyuma yatsinzwe imikino yose ikaba ifite umwenda w’ibitego bitandatu.

Imikino isoza amatsinda irakomeza uyu munsi aho mu itsinda rya Kabiri B naho bitaramenyekana ikipe igomba kuyobora itsinda ,gusa JAMUS FC ikinamo Muhire Kevin itarahabwaga amahirwe ikaba ifite amahirwe yo kuba yarangiza iyoboye itsinda mu gihe yatsinda Mogadishu City FC. Sindiga FC ifite igikombe irasabwa gutsinda SIMBA FC igategereza uko imikino yo mu itsinda rya Gatatu C izarangira kugira ngo hamenyekane ikipe yitwaye neza ya Kabiri. Mu itsinda rya Gatatu C naho ntibyoroshye gusa igihe amakipe yombi yanganya yahita abona itike ya 1/2.

Rayon Sports FC irasabwa kudakora ikosa iryo ariryo ryose kuko iramutse itsinzwe nayo yahita isezererwa itageze muri 1/2. Imikino yo mu itsinda rya Gatatu iteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki 1 Kanama 2026. Aho Rayon Sports FC izakina na AL HILAL FC kuri Stade Amahoro i Remera mu gihe Tusker FC izakina na KFZ FC kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo. .

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize