CECAFA Kagame Cup 2026: Imikino y'umunsi wa kabiri yarangiye mu matsinda
Imikino

CECAFA Kagame Cup 2026: Imikino y'umunsi wa kabiri yarangiye mu matsinda

ADAM Yannick2026 Nyakanga 303 min gusoma
CECAFA Kagame Cup 2026: Imikino y'umunsi wa kabiri yarangiye mu matsinda
Sanga:
writer.umunsi.com

Irushanwa CECAFA Kagame Cup 2026 riri hafi kurangira. Hakaba hasigaye umukino umwe wo mu matsinda kugira ngo tumenye amakipe yageze muri 1/2.

Irushanwa CECAFA Kagame Cup 2026 riri hafi kurangira. Hasigaye umukino umwe kugira ngo hamenyekane amakipe ane agomba gukina 1/2.

Nyuma y'uko amakipe yose akinnye imikino ibiri mu matsinda yose, ntabwo biramenyekane neza,ngo nayahe makipe ane azakina imikino ya 1/2.
Uko bihagaze muri buri tsinda mbere y'uko bakina umukino wa nyuma mu matsinda ugomba kugaragaza amakipe ane azakina 1/2.

Mu itsinda rya Mbere (A)
Mu itsinda rya Mbere rigizwe na APR FC, VIPERS FC,GOR MAHIA FC na GARDÉ RÉPUBLIQUANE FC. Kugeza ubu biracyagoranye kumenya ikipe igomba kuyobora iri tsinda. Vipers FC kugeza ubu ifite amanota 6 n'ibitego 4 izigamye, APR FC ifite amanota 3 n'umwenda w'ibitego 3.

GOR MAHIA FC ifite amanota 3 n'ibitego 4 izigamye. Umukino wa nyuma usoza itsinda
VIPERS FC irakina na APR FC
GOR MAHIA FC irakina na GARDÉ RÉPUBLIQUANE FC
Vipers FC n'itsinda APR cyangwa bikanganya irahita ibona itike ya 1/2. Ariko mu gihe yatsindwa Gor Mahia FC igatsinda ubwo byasaba ko itegereza uko imikino yo muyandi matsinda irangira ngo irebe ko yaza makipe yitwaye neza.

Mu itsinda rya Kabiri (B)
Mu itsinda rya Kabiri (B) JAMUS FC yaratunguranye kuko iri mu makipe atarahabwaga amahirwe yo kuba yagera muri 1/2. Kugira ngo ibone itike ya 1/2 birayisaba gutsinda Mogadishu city FC ikagira amanota 7. Kuko inganyije Singida igatsinda yahita ifata umwanya wa Mbere n'amanota 6.
Singinda kugira ngo ibone itike ya 1/2 irasabwa gutsinda SIMBA FC ikagira amanota 6 noneho ikajya mu makipe yitwaye neza ya Kabiri mu gihe JAMUS FC yaba yatsinze.

Mu itsinda rya Gatatu (C)
Mu itsinda rya Gatatu (C) naho ntabwo birasobanuka neza hagati ya AL HILAL FC na Rayon Sports FC. Kugeza ubu zose zifite amanota 6 gusa AL HILAL FC ifite ibitego 6 izigamye naho Rayon Sports FC izigamye ibitego 3.
Mu mukino wa nyuma usoza itsinda AL HILAL FC izakina na Rayon Sports FC. Aha Rayon kugira ngo ikomeze muri 1/2 irasabwa gukora ikintu kimwe muri bibiri. Hari gutsinda umukino cyangwa se kunganya. Mu gihe yatsindwa yahita isezererwa.

Imikino isoza amatsinda iratangira tariki 30 Nyakanga kugeza tariki 1 Kanama. Imikino ikaba izajya ibera isaha imwe ku bibuga bibiri bitandukanye. Umukino umwe uzajya ubera kuri Stade Amahoro i Remera undi ubere kuri Kigali Pelé Stadium.
Iyi mikino yose wayikurikirana imbona nkubona kuri Azamtv. Biragusaba kugura Décodeur yayo niba utayifite cyangwa waba uyifite ukagura ifatabuguzi.
Ushaka kujya kuyireba wagura itike ukanze *939*
Cyangwa ukajya kuri

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize