“Byankoze ku mutima cyane  “ Rutahizamu Djibril Ouattara ku munsi asura Urwibutso rwa Jenoside
Imikino

“Byankoze ku mutima cyane “ Rutahizamu Djibril Ouattara ku munsi asura Urwibutso rwa Jenoside

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 810 min gusoma
“Byankoze ku mutima cyane  “ Rutahizamu Djibril Ouattara ku munsi asura Urwibutso rwa Jenoside
Sanga:
writer.umunsi.com

Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara, yavuze ko yagizweho ingaruka zikomeye n’amarangamutima ubwo yasuraga Kigali Genocide Memorial akibonera amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo mu 1994.

Ouattara, wageze muri APR FC muri Mutarama 2025 avuye muri JS Kabylie, yavuze ko nyuma y’amezi icyenda mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gusura uru rwibutso kugira ngo arusheho gusobanukirwa amateka y’igihugu akinamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagize ati: “Kuri njye byari uburyo bwo guha icyubahiro urwibutso basize.”

Yasobanuye ko nyuma y’urwo ruzinduko, yasangije inshuti ze ibyo yabonye, ashimangira akamaro ko kumenyekanisha amateka no kwigisha abandi ku ngaruka mbi z’urwango n’ivangura. Ati: “Ni ngombwa kumenyesha abandi, kubabwira amateka no gukangurira buri wese gutekereza ku ngaruka z’urwango n’ivangura.”

Uyu mukinnyi yavuze ko ku rwibutso rwa Gisozi yahabonye ubuhamya bukomeye, amafoto n’imva ziruhukiyemo imibiri y’ibihumbi by’Abatutsi, ibintu byamukoze ku mutima cyane.

Ati: “Nakozwe ku mutima cyane n’ibyo nabonye hariya, ariko na none nkomezwa n’umuhate w’u Rwanda. Nubwo cyanyuze mu mateka ashaririye, igihugu cyarongeye kirahagarara, cyubaka ubumwe ndetse gitera imbere gifite icyizere.”

Cheikh Djibril Ouattara yasabye abantu bose guharanira amahoro n’ubumwe, agaragaza ko siporo igomba kuba urubuga ruhuza abantu aho kubatandukanya.

Ati: “Siporo igomba kuba umwanya wo guhuza abantu, ikinyabupfura n’ubwiyunge. Muri iki gihe cyo kwibuka, ndahamagararira abakinnyi kwibuka no kubaka umuryango ufite ubumwe.”

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26, Ouattara ari mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda aho amaze gutsinda ibitego 11 mu mikino 18, ari ku mwanya wa gatatu mu bamaze gutsinda byinshi.

Mu mwaka ushize, yagize uruhare rukomeye mu gufasha APR FC kwegukana Igikombe cya Shampiyona, icy’Amahoro ndetse n’icy’Intwari.

48062f7cccf71d12361afe86314637-ef5e4.jpg

first_game_first_trophy_with_apr_fc_inframe-_djibril.cheick.30_-_jules_beast-c62b9.jpg

field_18478_25052821032423819-f1044-2e474.jpg

Rutahizamu wa APR FC 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize