‎Byagenze ute ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal akiri uruhinja ? Soma inkuru irambuye
Imikino

‎Byagenze ute ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal akiri uruhinja ? Soma inkuru irambuye

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 163 min gusoma
‎Byagenze ute ngo Lionel Messi yuhagire Lamine Yamal akiri uruhinja ? Soma inkuru irambuye
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu mwaka wa 2007 , ababyeyi ba Lamine Yamal batsinze amarushanwa yo guhura na Lionel Messi wari  umukinnyi wa FC Barcelona, icyo gihe Yamal yari akiri uruhinja.
‎

‎Muri 2007 nibwo ababyeyi ba Lamine Yamal batsinze ayo marushanwa yagombaga gutuma bahura na Lionel Messi Lamine Yamal afite amezi  5 gusa mu gihe Lionel Messi muri icyo gihe yari afite imyaka 20 y'amavuko.
‎

‎Lamine Yamal ahuruka guhura na Argentine mu myaka ibiri ishize ubwo Espanye yatwaraga igikombe cya EURO 2024 maze Se ashyira amagambo ku mbuga nkoranyambaga agira ati:"Itangiriro ry'ibyamamare bibiri".
‎

‎Muri uko guhura Lionel Messi na Lamine Yamal wari ufite amezi atanu , bafotowe ifoto Messi ateruwe ndetse hafatwa n'indi foto arimo kumwuhagira.
‎

‎Ni amafoto yafatiwe mu rwambariro rwa FC Barcelona ruherereye muri Stade ya Camp Nou aho abo babyeyi bari batsindiye kugera.
‎

‎Ababyeyi be Moroccan [ Mounir Nasraoui ] na Sheila Ebana wo muri Equatorial Guinea bahuriye mu Mujyi wa Barcelona ari abana ubwo ababyeyi babo bari bimutse.Lamine Yamal ni we mwana mukuru.
‎
‎Ayo marushanwa yari yateguwe n'ikinyamakuru cya Catalan gifatanyije n'umuryango wa UNICEF mu mushinga wabo wo gufasha abana , bari bateguye iryo rushanwa kugira ngo umuryango uba uwa mbere umwana wabo azifotozanye n'uwari umukinnyi wa Mbere wa FC Barcelona.
‎

‎Muri 2024 , Lionel Messi yatangaje ko atigeze amenya ko umwana yuhagiye akanamuterura ari we Lamine Yamal kugeza ubwo Se yashyiraha hanze iyo foto agaragaza ko Messi ari umuntu mwiza ugira isoni nyinshi ndetse akanamushimira kukuba yaruhagiye umwana we.
‎

‎Umwe mu bari bahari ubwo Messi yozaga Lamine Yamal yavuze ko uwo muryango wabo wari ubayeho mu buzima bubi. Ati:"Umubyeyi wa Lamine Yamal yaradufashije , bari abakene cyane ariko bari abantu beza bo gukorana n'abo. Lionel Messi yari umuntu mwiza kandi wicisha bugufi".
‎

‎Ku myaka 19 y'amavuko , Lionel Messi yari amaze gutsinda ibitego 11 yaratwaye Shampiyona ya LaLiga , EUFA Champions League,... Ku myaka 19 Lamine Yamal na we yari amaze gutsinda ibitego 56 yaratwaye Shampiyona za LaLiga 3 na Copa del Rey ndetse n'igikombe cya Euro 2024.

‎Amazina yose ya Lamine Yamal ni Lamine Yamal Naraoui Ebana gusa yakunze gukoresha cyane Lamine Yamal ku mwambaro we mu ikipe.












Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize