Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z'ubwirinzi
Inkuru y'umunsi

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z'ubwirinzi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 33 min gusoma
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z'ubwirinzi
Sanga:
writer.umunsi.com
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho, mu gihe amahanga akomeje kugaragaza intege nke ku bibazo by’umutekano muke muri Democratic Republic of the Congo. Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Kagame yavuze ko bidashoboka gukuraho izo ngamba mu gihe Félix Tshisekedi akomeje gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’Akarere. Yashimangiye ko izo ngamba zashyizweho mu rwego rwo kurinda umutekano w’u Rwanda no gukumira ibyago bishobora kurugiraho ingaruka, cyane cyane bituruka ku mutwe wa FDLR ukomeje gufatwa nk’icyibazo gikomeye cy’umutekano. Perezida Kagame yavuze ko ikibazo atari umubare w’abarwanyi ba FDLR, ahubwo ari ingengabitekerezo yabo n’ubufasha bakekwaho guhabwa na Leta ya RDC. Yagaragaje ko amahanga akwiye gufasha Félix Tshisekedi gushyira mu bikorwa ibyo yemeye mu masezerano, aho gukomeza gusaba u Rwanda gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi. Kagame yanenze ko nubwo RDC ikunze kuvuga ko irwanya FDLR, ibikorwa bifatika ku kibuga bitagaragara, akavuga ko igikenewe ari ibikorwa aho kuba amagambo gusa. Yongeyeho ko u Rwanda rutazemera gushyira ubuzima bw’abaturage barwo mu kaga, rwirengagiza ikibazo cya FDLR, asaba amahanga gufata ingamba zifatika zigamije gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize