Batwitse stade nyuma yuko ikipe yabo itsinzwe ibitego 3-0
Imikino

Batwitse stade nyuma yuko ikipe yabo itsinzwe ibitego 3-0

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 233 min gusoma
Batwitse stade nyuma yuko ikipe yabo itsinzwe ibitego 3-0
Sanga:
writer.umunsi.com
Umukino wa derby wo mu mujyi wa Belgrade mu gihugu cya serbia wahuje Red Star Belgrade na Partizan Belgrade wahagaritswe by’agateganyo nyuma y’uko abafana ba partisan belgrade batwikaga igice cya stade nyuma yo kutishimira imigendekere y’umukino. Iyo nkongi yadutse nyuma y’uko umukinnyi Marko Arnautović, wigeze gukinira West Ham United, Stoke City na Inter Milan, yatsindiye Red Star igitego cya kabiri. Abashinzwe kuzimya umuriro bahise bahamagazwa igitaraganya kugira ngo batabare kuko abafana ba partisan bari bariye karungu. Inkongi yahise ikwirakwira vuba, bituma abafana bari muri icyo gice batangira guhunga. Uko byakomezaga gufata intera, umusifuzi yahisemo guhagarika umukino akanya gato kugira ngo izo mvururu zibanze zihoshwe. Abazimyamuriro bageze aho byabereye bahita bazimya inkongi mu gihe gito. Nyuma gato, umukino wongeye gukomeza ku munota wa 64 nyuma y’uko umuriro umaze kuzima ndetse n’imvururu zimaze gucogozwa. Uyu mukino wari ingenzi cyane mu guhatanira igikombe, kuko amakipe yombi yari atandukanyijwe n’amanota make cyane mbere yo guhura. Buri kipe yari imaze gutsinda imikino 17, Red Star ikaba yari iri ku mwanya wa mbere. Ku ruhande rw’abakiriye umukino, byarangiye ari umunsi mwiza kuko Red Star yatsinze umukino ku bitego 3–0.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize