Basketball: UTAB yatsinze INES Ruhengeri na UR Busogo isoza imikino yayo iyoboye itsinda
Imikino

Basketball: UTAB yatsinze INES Ruhengeri na UR Busogo isoza imikino yayo iyoboye itsinda

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 84 min gusoma
Basketball: UTAB yatsinze INES Ruhengeri na UR Busogo isoza imikino yayo iyoboye itsinda
Sanga:
writer.umunsi.com
Ikipe ya basketball ihagarariye Kaminuza ya UTAB(university of technology and arts of byumba) yabashije gusoza ari iya mbere mu itsinda D mu irushanwa rya Rwanda varsity league nyuma yo gutsinda INES ruhengeri ndetse na UR Busogo. Ni imikino yabaye ku cyumweru taliki 8 werurwe 2026 ibera ku kibuga cya basketball cya kaminuza ya UTAB. Iyi mikino yari iteganyijwe gutangira ku isaha ya saa yine za mugitondo. UTAB na INES ruhengeri nizo zabanje mu kibuga, dore ko wari umukino wo kwishyura kuko ubanza wari wabereye ku kibuga cya UR Busogo ndetse nawo UTAB yari yawutsinze. Agace ka mbere katangiye amakipe yose afite ishyaka ryo gutsinda gusa INES Ruhengeri niyo byarangiye igatsinze ku manota 24 kuri 23 ya UTAB. Mu gace ka kabiri, abakinnyi ba UTAB bumvise neza inama z’abatoza maze ishyaka ryabo rituma babasha gutsinda agace ka kabiri ku manota 41 kuri 37 ya INES Ruhengeri. Ni nako byagenze mu gace ka gatatu kuko nako UTAB yagatsinze irusha cyane INES Ruhengeri amanota 64 kuri 50. mu gace ka kane ari nako kanyuma, nubundi abasore ba Kaminuza ya UTAB ntibigeze bakora ikosa kuko nako bagatsinze amanota 85 kuri 71. Nyuma y’uyu mukino, UTAB yaje gukomeza ikina na UR Busogo nayo iyitsinda ku manota 75 kuri 74. ibi byanatumye UTAB ikomeza kuyobora itsinda rya kane aho yo yasoje imikino yo mumatsinda itsinze imikino yayo yose. Muri iri tsinda ikurikirwa na INES Ruhengeri, UR Busogo ikaba iya gatatu, RP Tumba ni iya kane naho UTB Rubavu niyo iheruka muri iri tsinda. Umwe mu bakinnyi ba UTAB twaganirije, IGIRANEZA Bruce, yatubwiye ko “gusoza imikino yo mumatsinda turi aba mbere, nizo zari intego zacu kuva iyi mikino yagatangira. Intego ntizahagaze rero kuko turifuza kugera kure hashoboka muri iyi mikino. Tuzatanga ibyo dufite byose kugira ngo kaminuza yacu tuyiheshe ishema uko bikwiye.” Rwanda Varsity League ni irushanwa risanzwe rihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda. Muri iri rushanwa, abanyeshuri bahagararira amashuri yabo bagahatana mu mikino itandukanye, bigamije guteza imbere siporo mu mashuri makuru no guteza imbere impano z’urubyiruko ruri mu mashuri makuru. Iri rushanwa rituma abanyeshuri bagira amahirwe yo kugaragaza impano zabo mu mikino itandukanye. Abakinnyi baryitabira baba ari abanyeshuri biga muri za kaminuza, kandi baba bagize amakipe y’ayo mashuri yabo. Mu mikino ikunze gukinwa muri Rwanda Varsity League harimo umupira w’amaguru, basketball na volleyball.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana
Cinema

INKURU IBABAJE: Umukinnyi wa Filime wamenyekanye mu mashusho aseka yitabye Imana

Umukinyi wa Filime mu gihugu cy'u Buhinde (Bollywood), Nana Patekar wamenyekanye mu mashusho aseka, yitabye Imana afite imyaka 75.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize